Kuva kuwa 7 Ugushyingo 2022 ,FARDC ikomeje kwifashisha indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 iheruka kugura mu Burusiya mu rugamba ihanganye mo n’umutwe wa M23.
Ibi byatumye abaturage benshi muri Teritwari ya Rutshuru by’umwihariko uduce tugenzurwa n’umutwe wa M23 bahunga berekeza muri mu gihugu cya Uganda.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Rutshuru ,avuga ko guhera ku munsi wejo tariki ya 8 Ugushyingo2022, abaturage benshi muri utu duce bahunze batinya bombe ziri kuraswa n’indege z’intambara za FARDC, bitewe n’uko nyinshi muri izi bombe ziri kugwa mu bice biherereyemo abaturage bigatuma bahasiga ubuzima abandi bagakomereka.
Ku munsi wejo, umutwe wa M23 watangaje ko FARDC iri kurasa mu bice biherereyemo abaturage benshi, aho gupima ibirindiro by’abarwanyi ba M23.
Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yabwiye Rwandatribune.com ko impamvu FARDC iri kurasa mu bice biherereyemo baturage benshi, biri muri gahunda y’ubutegetsi bwa DRC bushaka ko abaturage bari mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23 bahunga, mu rwego rwo kwereka amahanga ko uduce tugenzurwa na M23 tudatekanye ndetse ko abaturage badashigikiye uyu mutwe.
Twagerageje kuvugana na Lt Ndjike Kaiko umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2 kugirango agire icyo abigaho ,ariko ntiyabasha kwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Twanagerageje kandi kumwoherereza ubutumwa bugufi, nabwo ntiyabasha gusubiza kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com