Kuva mu gitondo cyo kuwa 7 Ugushyingo 2022, Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC zatangije ibitero by’indeze z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25, yaguze mu Burusiya mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23.
Umutwe wa M23, uvuga ko kuva FARDC yatangiza ibi ibitero mu duce ugenzura igamije kuwusubiza inyuma no kuwambura uduce wamaze kwigarurira muri Teritwari ya Rutshururu, nta cm n’imwe y’ubutaka FARDC irabasha kwisubiza.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma amuvugizi wa M23 mu byagisirikare, avuga ko M23 ifite abarwanyi bamenyereye urugamba kandi batajya bapfa gukangwa n’icyaricyo cyose ngo bitume basubira inyuma.
Akomeza avuga ko M23 ari abanyekongo bavuga ikinyarwanda barwanira uburenganzira bwabo, bahisemo kurwana kugeza ubwo ubutegetsi bwa DRC buzemera gukemura ibibazo byabo ,nayo ikaba indi mpamvu badashobora gukwangwa n’indege z’intambara.
Izi ngo ni zimwe mu mpamvu zituma kuva FARDC yatangira kwifashisha indege z’intambara yakuye mu Burursiya, nta localite n’imwe irabasha kubambura.
Yagize ati:” Kuva batangira kutugabaho ibitero by’indege z‘intambara bakuye mu Burusiya ,nta cm n’imwe y’ubutaka barabasha kutwambura. Dufite abarwanyi bamenyereye urugamba kandi batajya bapfa gusubira inyuma. ikindi n’uko M23 ari Abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo bahisemo gufata intwaro kugeza ubwo Guverinoma ya DRC izdemera gukemura ibibazio byabo binyuze mu biganiro”
Kugeza ubu kandi FARDC ikomeje ibitero by’indege z’intambara mu duce tugenzurwa na M23, ariko ntiratangaza niba yabashije gusubiza abarwanyi ba M23 inyuma cyangwase niba hari uduce imaze kwisubiza, bikaba bikomeje gutuma abanyekongo batandukanye bibaza n’iba izi ndege hari icyo zizabasha guhindura mu gihe hashize iminsi itatu yose zitangiye kwifashiswa
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com