Jaynet Kabila, Mushiki w’impanga wa Joseph Kabila Kabange wahoze ayobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko yatanze ubusabe ko Guverinoma y’u Rwanda yagirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriyr Inteko rusange ihuza abadepite baturutse mu nteko zishingamategeko zo muri Afurika yeteraniye muri Afurika y’Epfo kuva kuwa 24 Ukwakira 2022, Jaynet Kabila avuga ku kuba u Rwanda ngo rwarateye igihugu cye binyuze mu mutwe wa M23,yemeje ko hakwiye kubaho ibiganiro bihuza u Rwanda n’umutwe wa FDLR.
Jaynet Kabila avuga ko bijyanye n’uko u Rwanda rukunze kugira FDLR urwitwazo rwo guhungabanya umutekano w’igihugu cye, u Rwanda narwo rukwiye kubanza kuganira na FDLR mu gihe rwifuza ko M23 nayo yaganira na Leta ya Kinshasa.
Jaynet Kabila mu ijambo rye yahakanye ibirego byose u Rwanda rushinja Kongo ko ikorana n’umutwe wa FDLR.
Yagize ati:”U Rwanda rwateye inkunga RCD, mu myaka mike ishize ifata ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru, Gusa rwananiwe kurandura burundu umutwe wa FDLR”
Jaynet Kabila avuga ko kuba FDLR yarishe abantu mu Rwanda atari impamvu yo kutaganira nayo Leta y’u Rwanda itanga kuko ngo abo yishe mu gihugu cye baruta kure umubare w’abo yishe mu Rwanda.
Ati: Ni imyumvire mibi y’u Rwanda kuba rukomeje guhimba iyi nkuru kugeza none. RCD-CNDP, cyo kimwe na M23 byakabaye byarakuweho. Twugarijwe n’imitwe irenga 120 gusa si ikibazo cyane, ahubwo ikibazo nyamukuru dufite ni u Rwanda rufasha M23.
Ni kenshi abayobozi ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bashinja u Rwamda gufasha umutwe wa M23.Ibi birego u Rwanda rurabihakana rukemeza ko ari ibihimbano bigamije guhisha ukuri mu miryango mpuzamahanga ko Ingabo z’iki gihugu zikorana bya hafi n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iyi Nterahamwe-kazi y’Inkongomani-kazi yananiwe gukemura ibibazo by’iwabo agifite uruvugiro ku butegetsi bwa musaza we, none aje gucinya inkoro ku bwa Tchisekedi ngo ubwo bagire ngo!