Kuva FARDC yatangiza ibitero by’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 kugura mu Burusiya, benshi bahise batangira gutekereza ko aka M23 kagiye gushoboka, ndetse hari amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga z’Abanyekongo bavuga ko M23 imaze kwamburwa agace ka Kiwanja na Rutshuru Centre kuva ibi bitero byatangira.
Kugeza ubu ariko, umutwe wa M23 uvuga ko nta cm n’imwe y’ubutaka uramburwa kuva ibyo bitero by’indege z’intambara byatangira.
Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare abinyijije ku rukuta rwa twiter, yanyomoje ayo makuru avuga ko ari ibihuha by’abatalibani banga M23.
Kuri iyo Tweeter kandi, haragaragara amashusho yafashe ku mugoroba w’ejo Kuwa 9 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma ari kumwe n’abarwanyi ba M23 bari kwidegembya mu duce twa Kiwanja na Rutshuru centre, nk’ikimenyetso cy’uko M23 itarahungabanywa n’ibitero by’indege zo mu bwoko bwa Sukoi 25 ziri kwifashishwa na FARDC mu kuyigabaho ibitero ndetse ko utwo duce tukiri mu maboko yayo.
Major Willy Ngoma à #Kiwanja, évitez les mensonges des Talibans se disent que kiwanja est récupéré après leurs bombardements de Rushuru. pic.twitter.com/KETWmjnQRu
— Secrets de la RDC (@DelaCachette) November 9, 2022
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com