Abaturage batuye mu bice M23 igenzura bavuga ko Gen Sultan Makenga uyobora igisirikare cya M23 asigaye agenda mu modoka zo mu bwoko bwa Jeep 4X4 zisa neza n’izikoreshwa n’igisirikare cya Uganda (UPDF).
Babeshyuza ibinyoma by’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bemeza ko Gen Sultan Makenga na Col Mboneza umwugirije baba baraguye mu bitero bagabweho na FARDC, abaturage bavuga ko aba basirikare bakuru muri M23 bameze neza ndetse basigaye bafite imodoka zo mu bwoko bwa Jeep zigera kuri 6 bagendamo izindi zikagenda zibacungiye umutekano.
Cyakora aba baturage bavuga ko izi modoka abayobozi ba M23 bari gukoresha zisanzwe zikoreshwa n’Ingabo za Uganda ari nabyo baheraho bemeza ko uyu mutwe waba ufashwa na Uganda.
Aba baturage bivugwa ko bahaye amakuru Ikinyamakuru Tazama bavuga ko bakunze kubona imodoka z’Imbangukiragutabara ziva muri Uganda zizanye n’abakozi ba Croix Rouge baza kwita ku barwanyi ba M23 baba bakomerekeye ku rugamba.
Bemeza ko mu bitero biheruka kugabwa kuri M23 hakoreshejwe indege z’indwanyi za FARDC , nabwo izi modoka zinjiriye ku mupaka wa Bunagana zije guha ubufasha abarimo abasivili bari bakomerekeye muri ibi bitero.
Cyakora ngo abarwanyi bakomeretse mu buryo bukomeye izi modoka za Uganda zirabatwara bakajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Gisirikare bya Uganda.
Bashingiye kuri ibi , abaturage bavuga ko Uganda ikwiye gushyirwa mu gatebo kamwe n’u Rwanda, kuko bose ari abafatanyabikorwa ba M23, ndetse kuri bo ngo Uganda itanga ubufasha bwinshi kuri uyu mutwe.
(Ultram)