Intambara ya M23 ishobora kwaguka ikajyera no muri Kivu y’Amajyepfo nyuma y’aho hari hashize igihe uyu mutwe urwanira muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022, umutwe wa Gumino n’indi witwa Twirwaneho uyobowe na Col Michel Makanika uheruka gutoroka FARDC, uri mu mirwano n’undi mutwe wa Mai Mai Birozebishambuke uyobowe na Comanda Ngomanzito mu gace ka Fizi , mu nkambi ya Rugezi .
Abatuye muri ako gace, bavuga ko Col Makanika wo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’umutwe wa Twirwaneho ayoboye ufatanyije n’abarwanyi b’umutwe wa Gumino nawo ugizwe n’Abanyamulenge, aribo bagabye igitero kuri iyo Nkambi ya Rugezi iherereye muri localite ya Fivi muri Kivu y’Amajyepfo .
Bakomeza bavuga ko aka gace katarinzwe na polisi y’igihugu cyangwa FARDC ahubwo ko gace gasanzwe karinzwe n’umutwe wa Mai Mai birozebishambuke ya comanda Ngomanzito.
Umwe mu baturage batuye muri ako gace avugana na Radiyo Ngoma ya Amani ikorere mu gace ka Fizi yagize ati:”.igitangaje hano Rugezi tuhaba nta burinzi bwa leta ,ntago tuzi impamvu leta itatwitaho.Turabwira Guverinoma ko itagomba gusuzugura iyi ntambara, kuko ibintu bitangiye guhindura isura.Aba bagabo B’Abanyamulenge bavuye muri FARDC barimo Col Makanika, ni abantu bavuye muri Guverinoma bafite umugambi wabo.”
Tshisekedi Rukebesha Patrick umwe mu bayobozi muri ako gace yasabye FARDC kudakomeza kureba M23 muri kivu y’Amajyaruguru gusa,kuko na col makanika yakamejeje muri kivu y’amajyepfo kandi ko ari gukorana n’umutwe wa M23.
Ati:” Ndabwira FARDC ko umutwe wa Gumino na Twirwaneho batakiri bonyine , ahubwo bafite ubundi bufatanye n’umutwe wa M23 kandi bagamije kwirukana abenegihugu muri utu duce bakahigarurira.
Turasaba FARDC kutareba M23 gusa muri Kivu y’Amajyaruguru, ahubwo imenye ko n’Iminembwe yamaze kuhagarea.
Comanda Ngomanzito uyoboye umutwe wa Mai Mai Birozebishambuke uhanganye n’umutwe wa Twirwaneho na Gumino , aganira na Radiyo Ngoma ya Amani muri Fizi, yavuze ko intambara muri Kivu y’Amajyepfo yahinduye isura.
Akomeza avuga ko bari basanzwe barwana n’umutwe wa Gumino na Twirwaneho, ariko ko kuri iyi nshuro uko abarwanyi ba Gumino ya Col Makanika bari kurasa, bitandukanye cyane n’uko bari basaznwe babamenyereye ndetse ko ibyo bari kubona ari abintu bidasanzwe .
Yongeye ho ko amakuru yakuye mu barwanyi ba Gumino bafatiye muri iyo mirwano, bababwiye ko M23 iheruka kohereza umwe mu bayobozi bayo akaba ari gukorana na Col Makanika .
Yagize ati:’ kuva ejo twinjiriwe n’umwanzi.M23 yohereje abasirikare hano .binjiye hano mu masakumi y’igitondo. yohereje umwe mu bayobozi bayo kandi yamaze kugera aha.ubu twatangiye kurwana na M23 ifatanyije n’umutwe wa Gumino na Twirwaneho.Twafashe babiri muri bo batubwira ko hari umuyobozi wavuye muri M23 uri gukorana nabo.”
Ibi bibaye mu gihe umutwe wa M23,uheruka gutangaza ko ubushotoranyi bwa FARDC ,buraza gutuma M23 yagura intambara ikaba yanagera mu bindi bice.
Twagerageje kuvugana na Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare kugirango agiro icyo abivuga ho, ariko ntiyabasha kwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru. ubwo twamwandikiraga ubutumwa bugufi nabwo ntiyabashije gusubiza kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru. Tukaba tubijeje ko mu gihe ari buduhe igisubizo turabagezaho icyo M23 ivuga kuri aya makuru.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Utazi Amakuru araceceka ibyo uvuze ntakuri kurimo ujyubanza utohoze neza mbere yogutanga amakuru.