Imirwano irakomeje hagati y’umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’Abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Mai Mai muri Teitwari ya Rutshuru.
Nyuma y’imirwano yabereye mu gace ka Kiwanja M23 ikabasha gusubiza inyuma FARDC ndetse ikayambura n’ibifaru bibiri mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022 ,amakuru yo kwizerwa dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Rutshuru, avuga ko FARDC ifatanyije n’Abarwani ba FDLR n’indi mitwe ya Mai Mai bari kurwana n’umutwe wa M23 mu gace ka Kahunga gaherereye mu birometero bitanu uvuye mu mujyi wa Kiwanja.
Kugeza ubu, abaturage bari guhunga agace ka Kahunga kari kuberamo imirwano, berekeza mu mujyi wa Kiwanja nawo ugenzurwa n’umutwe wa M23.
Aya makuru, akomeza avuga ko FARDC, irimo kwifashisha imbunda zikomeye zirasa bombe mu ntera ndende irasa mu birindiro bya M23.
Uwitwa Tazama, umwe mu bagize Sisiyete Sivile ikorera muri Kiwanja aganira n’itangazamakuru ,yavuze ko FARDC iri gukoresha intwaro ziremereye irasa ku birindiro bya M23 mu gace ka Kahuma kegeranye n’umujyi wa Kiwanja nyuma yo kunanirwa gufata uyu umujyi .
Yagize ati:” Mu gitondo cy’uyu munsi FARDC iri kumwe n’abarwanyi ba FADLR na Mai Mai bagabye igitero ku birindiro bya M23 muri Kiwanja ariko bananirwa kuhafata kuko M23 yabasubije inyuma. Ubu bari kurwanira mu gace ka Kahunga mu birometero 5 uvuye mu mujyi wa Kiwanja. Bari gukoresha kandi intwaro ziremereye barasa mu birindiro bya M23 biri muri ako gace.”
Aya makuru akomeza avuga ko atari mu gace ka Kahunga gusa, kuko FARDC iri no kurasa ku birindiro bya M23 muri Localite ya Kabaya, Gurupoma ya Kisigari n’utundi duce duherereyemo ibirindiro bya M23.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri teritwari ya Rutshuru, avuga ko kugeza ubu imirwano ikomeje ndetse ko FARDC ifatanyije n’Abarwanyi ba FDLR n’imitwe ya Mai Mai , bari kurwana bagamije kwisubiza ibice baheruka kwamburwa na M23, ariko kugeza ubu bakaba batarabasha gutsimbura M23 mu birindiro byayo kuko ariyo ikigenzura utwo duce twose.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Harya ubu FARDC nta soni iba ifite koko gukubitwa buri gihe! Harya ngo barashaka u Rwanda! Kuvuga gusa nibyo bazi! M23 songa mbele mpaka Goma.