Umutwe wa FDLR, ukomeje gukorana bya hafi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) mu ntambara bahanganyemo n’umutwe wa M23.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2022, abarwanyi ba FDLR bagaragaye bari kumwe n’ingabo za FARDC mu gace ka Ishasha gaherereye muri Teritwari ya Rutshuru ,agace gahana imbibi n’igihugu cya Uganda.
Aba barwanyi , bagaragaye bari ku murongo umwe(Musururu) n’ingabo za FARDC bari guca muri centre ya Ishasha ,ubwo bari munzira bajya ku gaba igitero ku mutwe wa M23 bahanye nawo muri iyi minsi.
Abaturage batuye muri ako gace, batangajwe cyane no kubona bamwe mu barwanyi ba FDLR basanzwe bazi bari kumwe n’ingabo za Leta FARDC.
Ikinyamakuru Goma News 24, nacyo cyashize ku rubuga rwacyo rwa Twitter amashusho yafashwe n’Abaturage bo mu gace ka Ishasha, bagaragaza abarwanyi ba FDLR bari kumwe n’ingabo za FARDC.
Reba hano hasi abarwanyi ba FDLR bari kumwe n’ingabo za FARDC:
Patrouille des FDLR à Ishasha pic.twitter.com/WJtr6xQ6W4
— Goma24 (@goma24news) November 11, 2022
HATEGEKIMANA Claude
Rwanadatribune.com
Ko mutabatweretse se.iyi photo simaze nkimyaka 50 nyibona cg nkabanyamakuru bumwuga ntimucukumbura!
Reba video hasi
@Clapton uzi guckeckinga facts?uriya muntu uvugira muri video ngo bariya 2 bi ba Fdrl. Kuri wowe Fdrl igira isura yayo udasa na Fardc cg Maimai cg ya mitwe yose iba congo? Ntibivuze ko fdrl itakorana na fardc nkuko na M23 yakorana na Updf cg Rdf. Ariko niba umuntu ashinje m23.ntago yavuga ngo kuko basa nabanyarwanda gusa bivuze ko babaye rdf or..!Muri make tujye twirinda kuba injiji zitamikwa ibibonetse byose!
Ariko nkawe wiyita ntwari uba uruka ngo uravuga nta nisoni Uzi FDLR Abantu yishe warangiza ukaza utera isesemi aho gusa ziba