Urubyiruko rugize “ Assosition Igisenge Hutu” muri Kivu y’amjyaruguru ruvuga ko rugiye kujya muri FARDC kugirango ruyifashe guhangana n’umutwe wa M23.
Mu itangazo Rwandatribune ifitiye kopi ryanditse mu rurimi rw’Igifaransa,ryashizwe ahagaragara na Rurindangabo Rugero Innocent umuhuzabikorwa wa” Asosiyasiyo Igisenge Hutu” ejo kuwa 10 Ugushyingo 2022 , rivuga ko ryiyemeje kubahiriza ubusabe bwa Perezida Felix Tshisekedi, bukangurira urubyiruko rw’Abanyekongo kujya mu ngabo za Leta FARDC ku bwinshi ,kugirango babashe guhangana n’umutwe wa M23.
Iyi ngo niyo mpamvu ” Asosiyasiyo Igisenge Hutu” basaba ndetse bakangurira urubyiruko rw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abahutu ,kujya mu ngabo za Leta FARDC ku bwinshi kugirango rufashe FARDC guhangana n’umutwe wa M23 nk’uko babisabwe na Perezida Felix Tshisekedi.
Baragira bati:” Twebwe Asosiyasiyo igisenge hutu, twiyemeje kubahiriza ubusabe bwa Perezida felix Tshisekedi akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo. Niyo mpamvu dusaba kandi dukanurira urubyiruko rw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abahutu ,kujya muri FARDC ku bwinshi kugirango dutange umusanzu wacu mu guhangana n’umutwe wa M23 nk’uko twabisabwe na Perezida wacu Felix Tshisekedi.”
Mu minsi mike ishize Perezida Felix Tshisekedi aheruka gukangurira urubyiruko rw’Abanyekongo kujya mu ngabo za Leta FARDC ku bwinshi mu rwego rwo kurushaho guhangana n’umutwe wa M23 no kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Ku munsi wejo tariki ya 10 Ugushyingo 2022,Ibinyamakuru byo muri DRC byatangaje ko kuva perezida Felix Tshisekedi yatanga ubwo busabe, hamaze kuboneka abagera ku 3000 muri Kivu y’amajyaruguru biyemeje kujya muri FARDC mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Hari igitegereje ubuyobozi bwa RDC. Iyo intambara irangiye habaho accountability n’ukuvuga “uwakoze iki n’iki n’utarakoze iki n’iki” Ibi n’ibintu RDC yakabaye kuba yitondera nyuma y’isomo ryo mu Rwanda buri wese azi. Ariko RDC ntibona u Rwanda nk’igihugu gifite icyo kizi! Ubu amatoroshi yose aramurika hariya.
Ndabibona Genocide hariya yabaye kandi noneho uruhande rurwanya Amerika rwabishyizemo imbaraga kukonarwo rushaka RDC na USA igashaka RDC!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. U Rwanda rushobora kubirenganiramo.
URwanda se rurebgana kubera iki?
Ubonye iyo uvuga ko DRC itashobira kubamo Genocide URwanda rurebera
Urwo rubyiruko se ko rurimo kurwanya M23 ku bwinshi ra!!
None Nyatura sigizwe nabahutu!!
Ni mureke ikizaba ejo, Intambara ya Genocide iranuka tu!!
Rwaniro we America ntabwo ijya isangira n’u Burusia cga China. Ntabwo ibyo bihugu bijya bihurira ahantu ngo bikorane. Ikizaba ahubwo nuko America izavanamo akayo karenge nako isa nkiyakavanyemo. USA izarekera Russia na China ariko izajya kuruhande ruhanganye na RDC. Biroroshye cyane kuba USA yafasha M23 kujya i Kinshasa kandi babikora kumugaragaro. Kuko bahiritse iriya Leta, tayari RDC yaba ibaye iyabo kandi byakoroha kurusha guhanganirayo n’a Abarusia. Aka karere gashobora kuba isibaniro kereka hagize abagira vuba bakirukana Tshisekedi. Ntabwo America izemera ko Russia ikontorora RDC. M23 ifite akazi gakomeye. Sha biriya nicyo bita akajagari keruye!
Innocent nubwo ubisobanuye briefly ariko you have a point