Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugihsyingo 2022, FARDC yagabye ibitero bikomeye byo mu kirere ku mutwe wa M23 mu gace ka Kahunga muri Teritwari ya Rutshuru, byaje kurangira M23 irashe indege yo mu bwoko bwa Kajugugjugu ya FARDC.
Ahagana saa Kumi n’Ebyiri n’igice(18h00) FARDC yagabye ibitero bikomeye ku birindiro bya FARDC mu gace ka Kahanga ko muri Teritwari ya Rutshuru, ihasuka umuriro.
M23 yakomezaga kugenda igerageza gusubiza izi ndege ikoresheje ibisasu biremeye kugeza ubwo yaje kurasa imwe muri Kajugujugu za FARDC zari zabagabyeho igitero.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kiwanja yemeza ko Ibitero FARDC yagabye kuri M23 mu mugoroba wo kuri uyu 11 Ugushyingo byari bigizwe n’indege zigera muri 4 za FARDC, zirmo Sukhoi-25 ebyiri na Kajujugu 2 z’Intambara.
Kugeza ubu impande zombi nta numwe uremeza amakuru y’iraswa ry’iyi ndege mu gihe hagira igitangazwa turakibagezaho mu nkuru zacu zitaha.