Ubuyobozi bw’umutwe wa Gisirikare Freedom Fighfters Movement(FFM) ukorera muri Teritwari ya Masisi uvuga ko ugiye guhuza imbaraga na M23 mu mugambi umwe wo kubohora intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba bwa RD Congo muri Rusange basanga iri mu bucakara bwa Leta ya Kinshasa.
Nk’uko bigaragara mu butumwa umuyobozi w’uyu mutwe, Gen Moise Ngabo yageneye itangazamakuru, avuga ko bakurikije ibibazo intara ya Kivu y’Amajyaruguru irimo biragaragarako leta ya yayitereranye aribyo aheraho avuga ko bagiye gushyiraho umusanzu wabo mu kuyibohoza.
Yagize ati:” Dukurikije ibibazo intara yacu ifite biragaragarako leta yacu yayitereranye. Igisirikare cyacu FFM twiyemeje gushyiraho iherezo ry’ibibazo biri mu ntara yacu.”
Gen Ngabo akomeza asaba abaturage b’iyi ntara guhaguruka bagashyigikira umuntu wese ufite igitekerezo cyo kubohora iyi ntara yugarijwe n’ibibazo uruhuri.
Umutwe wa FFM washinzwe muri Mata 2022, ukaba ufite ibirindiro i Kilimahiro muri Masisi. Ugishingwa abatuye Masisi babanje kuwitiranya na M23, kuko muri iyi minsi aribwo M23 yari yatangaje ko yabaye ihagaritse imirwano mu buryo bw’agateganyo.