Umutwe wa M23 watangaje ko abantu 4 aribo bimaze kwemezwa ko bahitanwe n’ibisasu by’indege za Sukhoi-25 ziheruka kumisha mu gace ka Jomba gatuwe cyane muri Rutshuru.
Umuvugizi wa M23 mu gice cya Politiki, Lawrence Kanyuka avuga ko Imibare y’agateganyo yavuye mu ibarura bakoze igaragaza ko abantu 4 baguye mu bitero bya FARDC, mu gihe abagera kuri 2 bakomeretse bikomeye.
Ibi bitero by’indege z’Intambara FARDC yabigabye mu gace ka Jomba kuwa 8 Ugushyingo 2022. FARDC icyo gihe yigambye ko yatwitse ibirindiro bya M23 bigera kuri 2, mu gace ka Jomba.
M23 yahise isohora itangazo ishinja FARDC gukora ibyaha by’intambara mu bice igenzura birimo kurasisha indege mu bice bituwe n’abaturage benshi muri Teritwari ya Rutshuru.