Abakozi mu nzego z’umutekano bakomeje gufungwa bashinjwa guha Perezida amakuru y’ibinyoma ku mutwe w’inyeshyamba za M23
Nyuma y’ifungwa ry’aba Jenerali benshi barimo Gen.Maj Cirimwami,Gen Yav utahiwe Didier Baitopla wari ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu n’umuyobozi wa Gahunda za Perezida Freddy Kangudia.
Umwe mu bakozi bakorera urwego rw’ubutasi ANR utashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we yabwiye Rwandatribune ko abo bayobozi bagiye babeshya Umukuru w’igihugu ,aho bagiye bamuha amakuru atariyo mu rugamba rwa M23 kugirango babone amafaranga yo kunyereza.
Uyu mukozi w’urwego rw’iperereza kandi yavuze ko usibye Gen Maj Cirimwami na Gen Yav utahiwe ari Didier Baitopla wari ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu n’umuyobozi wa Gahunda za Perezida Freddy Kangudia bafunzwe,ubu ikigezweho ari Lt Gen Ndima Constant Kongba usanzwe ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru watangiye guhatwa ibibazo.
Abo bayobozi bose bagerageje kwereka Perezida Felix Tshisekedi ko intambara yo gutsinda inyeshyamba za FARDC ishoboka ndetse bamwaka amafaranga menshi yo gushyigikira igisirikare ariko ayo mafaranga akaza kurigiswa ntibamenya irengero,kandi igisirikare gikomeza gutsindwa no gupfusha abasilikare benshi ku rugamba.
Lt Gen Ndima Constant usanzwe ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru watangiye guhatwa ibibazo arakekwaho ubufatanyacyaha we n’abayobozi ba gisirikare babarizwa muri Operasiyo Zokola II kubeshya imibare y’abapfira ku rugamba ndetse n’amakuru ava ku rugamba ibi byose bikaba byaratumye Perezida Tshisekedi yaragiye yinangira aho yabonaga ko umuti ari ukurwana nyuma akaba arimo agenda asanga bidashoboka kubera amakuru y’ibinyoma yagiye ahabwa.
Intambara ihanganishije Umutwe wa M23 na FARDC imaze gusiga iheruheru abaturage benshi bo muri Kivu y’Amajyaruguru aho bivugwa ko abarenga ibihumbi 26.0000 bamaze guta ibyabo muri iki gihe umutwe wa M23 ukaba ugenzura Teritwari hafi ya yose ya Rutshuru n’ibice bimwe bya Teritwari ya Nyiragongo.
Mwizerwa Ally
Ariko jye rwose uyu mukuru w’igihugu arancanga ubuse we n’umwana wo kwemera ibinyoma bibonwa na buri wese m23 kuva yafata bunagana yigeze ihagarara!!!!?baribeshya ukuri gutsinda ikinyoma ibihe byose nibashikame bakubitwe cg bemere imishyikirano