Indege z’intambara za Sukhoi-25 zahungishirijwe mu mujyi wa Kisangani nyuma yo kudatanga umusaruro nkuko byari byitezwe.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Goma, ivuga ko izi ndege zaba zarahagurutse mu mujyi wa Goma mu minsi itanu ishize zijyanwa ku kibuga cy’indege cya Kavumu kiri mu mujyi wa Bukavu.
Izi ndege zahungishijwe nyuma y’amakuru ubutasi bwa ANR bwari bwabonye yavugaga ko Abakomando ba M23 batangiye kwinjira mu mujyi rwihishwa bagamije gusambura izi ndege.
Umwe mu basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye bakorera i Bukavu utarashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Rwandatribune ko ubuyobozi bwa FARDC bwaje gusanga izi ndege zitari gutanga umusaruro cyane ko n’ibizigendaho ari byinshi ku buryo birenze ubushobozi bwa Leta, bahitamo kuzibika ku kibuga cy’indege cya Kisangani.
RWANDATRIBUNE.COM
Iyi soko y amakuru nayo bayishake bayohereza Makara,kuko ntishakira amahoro abanyecongo!
Iyi photo y’indege iri k’umutwe wiyi nkuru ntabwo ari Sukhoi-25. Iyi ndege ni Alpha Jet kandi n’iya Nigeria Airforce ntabwo ari iya Air force ya RDC.
Ubusinzi , Ubwicanyi nibindi byaha ni ibintu bibi! Ariko kdi muri société harubwo dufunga uwiba inkoko tugasiga ucinja ibimasa, ibyo nabyo narabibonye, ngo ni ibyubu!
Ushingira kuki uvuga ko Ari ya Nigeria ko mbona ntakirango kiyiranga ?
Iyi ni sikhoi 25 njyewe narayiboneye live
Ifite Nigerian ?? kw’ibaba ryo ku murizo. Uzajye ubeshya ibibeshyeka ndugu yangu.