Amazina ye y’ukuri, ni Musabyimana Jean de la Croix, yavutse mu mwaka w’1979 avukira mu cyahoze ari Komini Karago, Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Murenge wa Karago, Akarere ka Nyabihu.
Maj Selincieux yinjiye mu gisirikare cya FAR mu mwaka w’1993 ubwo ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zafataga ubutegetsi.
Silencieux yahungiye mu cyahoze ari Zayire afite ipeti rya Serija, ku buryo yari umusirikare wo hasi udafite n’ijambo.
Maj Silencieux ni umuvandimwe wa Col.Ruhinda usanzwe ari we muyobozi mukuru w’umutwe wa CRAP.
Musabyimana Jean de la Croix uzwi ku mazina ya Silencieux Inkodos, mu mwaka wa 2000 ni bwo yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare ESM ahitwa i Gikoma muri Kivu y’Amajyepfo iri shuri ryari ryashinzwe n’umutwe wa ALIR yaryizemo umwaka umwe ahakura ipeti rya Sous Lieutenant.
Mu mwaka wa 2002 yoherejwe muri Batayo Pentagone ayimaramo imyaka 2, nyuma aza koherezwa muri Batayo SOMEKI, avamo yoherezwa muri CRAP i Masisi.
Kuva muri 2013 kugeza n’ubu, ikompanyi ayoboye muri iki gihe ifite inshingano zo gusoresha aborozi b’ahitwa mu Bwiza no gukorana bya hafi n’umutwe wa Mai-Mai APCLS uyobowe na Gen.Jeanvier Karayire.
RWANDATRIBUNE.COM
Mushobora kuba mwibeshe ntabwo yaba yaravutse 1979 hanyuma ngo yinjire igisirikare afite imyaka 14 maze bahite bamuha ipeti rya Sergeant
Ntabwo byumvikana ku myaka 14 kwinjira igisirikare nyuma y’umwaka 1 ukaba sergent. Mujye mubanza musesengure neza mbere yo kwandika