Abasirikare b’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bari ku rugamba bahanganyemo na M23, uyu munsi barwaniye mu gace ka Kibumba, babonye urugamba ruhinanye bakizwa n’amaguru bata imbunda n’amasasu, bajya kwihisha muri Pariki.
Byabaye kuri uyu wa Kabiri triki 15 Ugushyingo 2022, ubwo urugamba rwaberaga muri Gurupoma ya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo.
Abarwanyi ba M23, bakomeje kotsa igitutu abasirikare ba FARDC, muri iki gitondo ubwo barwanaga mu rugamba rukomeye rw’umunsi wa gatanu nyuma yuko iyi mirwano yubuye.
Amakuru dukesha umwe mu bakurikiranira hafi uru rugamba, avuga ko abasirikare ba FARDC “bafashe icyemezo cyo guhunga bava Kibumba bamwe bajya kwihisha muri Pariki ya Virunga.”
Hagaragajwe kandi amashusho yerekana imbunda n’amasaru byatawe n’aba basirikare ba FARDC, bihita bifatwa n’abarwanyi ba M23.
RWANDATRIBUNE.COM
Ibi bintu Tshisekedi ndetse n’amahanga bakwiye kubirena ubwenge. FARDC ishobora yumva ikibazo cya M23 kurusha Leta ariyo mpamvu nge mbona badashaka kurwana na bagenzi babo ba M23. Vaba aha FARDC izatangira kwinjira muri M23.
Ibi bintu Tshisekedi ndetse n’amahanga bakwiye kubirebana ubwenge n’ubushishozi. FARDC ishobora kuba yumva ikibazo cya M23 kurusha Leta ariyo mpamvu nge mbona badashaka kurwana na bagenzi babo ba M23. Vuba aha FARDC izatangira kwinjira muri M23. Kuri njye FARDC ntibona impamvu iri mu ntambara kandi koko ntayo.