Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikuye mu gace ka Kibumba nyuma y’umunsi hagaragaye amashusho bavuga ko nubwo bakomeje guhangana n’abarwanyi b’umutwe wa M23 ariko bafite ikibazo cy’inzara n’inyota.
Kuri uyu wa Kabiri mu masaha ya saa munani nibwo bafashe icyemezo cyo kwikura muri aka gace basiga n’umupaka wa Kabuhanga kuri ubu M23 ikaba ariyo ifite Kibumba n’agace ka Buhumba.
Imirwano ikaba ikomereje mu duce twa Nyundo na Kanyamahoro aho bishoboka ko abarwanyi ba M23 bakwigarurira utu duce dusigaye ngo begere umugi wa Goma.
Umuvugizi wa Gisirikare w’umutwe wa M23 Maj Willy Ngoma aherutse gutangaza ko mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa buzakomeza kwanga ibiganiro badateze gusubira inyuma na gato ahubwo ko bakomeza kwigarurira ibindi bice mu rwego rwo kwirinda no kwirwanaho.
Amakuru agera Kuri Rwandatribune, yemeza ko M23 nta gahunda ifite yo gufata umugi wa Goma byihuse ko ahubwo bazaturuka inyuma bakawuzenguruka birinda kurwanira mu baturage bityo FARDC na FDLR bagahungira i Bukavu cyangwa Rubavu.
Olivier MUKWAYA
RWANDATRIBUNE.COM
(Diazepam)
Ibya RDC birasekeje cyane leta ibaye idashobora no kugaburira abari ku rugamba, niba iyi nkuru ari impamo! Byaba ari kimwe mu bimenyetso simusiga byerekana ko intambara ya M23 ifite ishingiro!
Rwanda Tribune mbabonamo ubunyamwuga bucye hafi yantabwo rwose. kucyumweru munkuru mwatambukije mwavugaga ko M23 iri kugenzura umupaka wakabuhanga none muragarutse ngo ingabo zareta zahavuye uyu munsi .ahari ibyanyu mbona byuzuye gufana gusa ahari ubanza izi nkuru zandicyirwa kure cyane yaho intambara ibere banza mwandika ibyo mubwiwe cg se propaganda zubucucu gusa namwe mudahagazeho
Rwanda will have new genocide in few weeks, this time Congolese borders will be closed