Imirwano irakomeje hagati y’umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai.
Hashize umwaka urenga ,utwe wa M23 uri kurwanira muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’amajyauguru ndetse muri Kamena 2022 ukaba warabashije gufata Umujyi wa Bunagana n’utundi duce turimo Canzu, runyoni, Chengerero, Kabindi n’ahandi .
M23 ikimara gufata tuno duce, yakunze kubwira itangazamakuru ko nta gahunda ifite yo kwigarurira ibindi bice kuko atariyo ntego yatumye yongera kubura intwaro ahubwo koicyo yifuza ari ibiganiro na Leta no kubahiriza amasezerano bagiranye i Addis Abeba muri Ethiopia mu 2014.
Gusa M23 yanongeragaho ko bishoboka gusa mu gihe FARDC yayigabaho ibitero nayo ikaba yasubiza mu rwego rw kwirwanaho no kwirinda .
Kuwa 19 Ukwakira FARDC ifatanyije n’abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura ,bagabye ibitero ku birindiro by’umutwe wa M23 mu duce yari yaramaze kwigarurira bagamije kuwusubiza inyuma no kuwambura Bunagana, ariko birangira M23 yigaruriye ibindi bice bigize teritwari ya Rutshuru birimo, Kiwanja, umujyi wa Rushuru ,Kalengera, Rumangabo, Mabenga, Gako, n’ahandi henshi hafi gufata teritwari ya Rutshuru yose .
Muri iyi minsi, FARDC yongeye gutangiza ibindi bitero ku mutwe wa M23 harimo n’ibyifashishwa hakoreshe we indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25, umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza imbaraga kuko kugeza ubu FARDC itarabasha gusubiza abarwanyi ba M23 inyuma ngo bave mu bice bigaruriye nk’uko yari imaze iminsi ibigambiririye.
Ikindi n’uko umutwe wa M23 ubu utakiri kurwaniro muri Teritwari ya Rutshsuru gusa, ahubwo ukba uri kugenda wicuma ujya imbere, ndetse utangiza imirwano muyindi Teritwari ya Nyiragongo ari nayo iherereyemo umujyi wa Goma.
Ubu imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kibumba gaharereye muri iyi teitwari ndetse bikaba bivugwa ko M23 ariyo iri kugenzura imirwano.
Amakuru aturuka muri ako gace, avuga ko kuri uyu mugoroba umutwe wa M23 wabashije gufata umusozi wa Kanyundo ndetse abazi uyu musozi bakemeza ko gufata Goma bigiye gusigara ari uruca bana .
Ibi bibaye nyuma y’imirwano yabereye mu gace ka Kibumba mu gitndo xyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022, aho bamwe mu basirikare ba FARDC bahisemo guta urugamba, bata imbunda n’amasasu bifatwa n’abarwanyi ba M23 mu gihe bo bahise bajya kwihisha muri Pariki.
Abakurikianira hafi intambara ya M23 na FARDC ndetse banazi neza kano gace ,bemeza ko kuba umutwe wa M23 watangije imirwano muri Teritwari ya Nyirangongo iherereyemo umujyi wa Goma by’umwihariko muri Gurupoma ya Kibumba yegereye cyane uyu mujyi, biri gushya bishyira kuba M23 ishobora gufata umujyi wa Goma .
Ibi barabihera ku makuru aturuka ahari kubera imirwano ,yemeza ko M23 ikomeje kwicuma ijya mbere ari nako isatira umjyi wa Goma byanatumye hari bamwe mu batuye uyu mujyi batangira guhunga kuva ku munsi wo kucyumweru gishize.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com