Mu gace ka Tongo habereye imirwano ikomeye yatumye abasirikare ba FARDC bafunyamo bagakizwa n’amaguru, bagasigira urugamba umutwe wa FDLR.
Ni imirwano y’umunsi wa gatanu nyuma yuko urugamba rwongeye kwambikana aho kuri uyu wa Kabiri habaye indi mirwano ikomeye mu gace ka Tongo.
Amakuru aturuka muri ibi bice, avuga ko inyeshyamba z’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ari bo basigaye bahanganye na M23 mu gihe abasirikare ba FARDC bari bahunze.
Gusa ntibyabujije umutwe wa M23 gufata Lokarite za Bwiza, Kitchanga, Kilolirwe na Sake zose zo muri Masisi.
Umutwe wa M23 wakomeje kwatsa umuriro kuri aba barwanyi ndetse usenya ibirindo byose bya FARDC byari muri izi nzira zerecyeza mu Mujyi wa Goma.
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho abasirikare ba FARDC bivanze n’abaturage bose bari gukiza amagara biruka bahunga.
Umutwe wa M23 kandi kuri uyu wa Kabiri wafashwe intwaro n’amasasu byinshi bya FARDC byasizwe n’aba basirikare barimo abahungiye muri Pariki ya Virunga.
RWANDATRIBUNE.COM