Mu gihe ibitero bya M23 bikomeje gusatira umujyi wa Goma, hari bamwe mu Banyekongo biyemeje kujya mu ngabo kugirango bafashe FARDC guhangana n’umutwe wa M23 .
Ubu haravugwa abasore bagera kui 500 mu mujyi wa Goma bamaze kujyanwa i Kinshasa kugirango batangire imyitozo ya gisirikare yihuse, ubundi bahite bashyirwa mu ngabo z’igihugu FARDC ndetse ko bashobora guhita bajyanwa ku rugamba mu rwego rwo guhagarka umuvuduko wa M23.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Goma ,avuga ko aba basore biyemeje kujya mu ngabo za FARDC ku bushake kugirango batange umusanzu wabo mu rugamba FARDC ihanganyemo n’umutwe wa M23 ukomeje kubotsa igitutu.
Col Faustin Ndakala ushinzwe ibikorwa byo kwi njiza abasirikare bashya mu ngabo muri regiyo ya 34 y’ingabo za FARDC, yemeje iby’iyi nkuru avuga ko, aba basore buriye indege kuwa mbere tariki ya 14 Ugushyingo bahita bajyanwa i Kinshasa kugirango batangire imyitozo ya gisirikare.
Yakomeje uvuga ko ari amahitamo bakoze ku bushake bwabo ,kugirango batange umusanzu wo guhangana n’umutwe wa M23 bavuga ko uterwa inkunga n’uRwanda kandi ukaba ukomeje kwigarurira ibice byinshi.
Yagize ati:” kuwa 14 Ugushyingo 2022, abosore bagera kuri 500 mu mujyi wa Goma buriye indege iberekeza Kinshasa kujya gutangira imyitozo ya gsirikre.
Ni icyemezo bafashe ku bushake bwabo kugirango batange umusanzu wabo mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23 uterwa inkunga n’abaturanyi b’Abanyarwanda. Ni abasore batishimiye ibitero bya M23 kandi banze kuba ingaruzwamuheto z’abashotoranyi bateye igihugu cyacu.”
Ibi bibaye mu gihe kuwa 13, undi mukobwa witwa Marlene Pironik uzwiho guconga ruhago mu ntara ya Ituri yiyemeje guhagarika uwo mwuga akajya mu ngabo z’igihugu FARDC.
Marlene yatangaje ko impamvu ahagaritse umwuga wo guconga ruhago akajya mu ngabo z’igihu FARDC, ari ukugirango atange umusanzu we mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23 ,aho yahise ajyanwa mu kigo cya gisirikare cya Kitona kugirango atangire imyitozo ya gisirikare.
Col Faustin Ndakala yanatangaje ko mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru hamaze kuboneka abasore n’inkumi bagera ku 3000 biyemeje kujya mu ngabo z’igihugu FARDC, kugirango batange umusanzu wabo wo guhangana na M23.
Ibi ,bibaye nyuma y’impuruza Perezida Felix Tshisekedi uheruka gutanga asaba urubyiruko rw’Abanyekongo kujya mu ngabo z’gihugu FARDC ,kugirango bafashe ingabo guhangana n’umutwe wa M23.
N’ubwo bimeze gutyo, abarwanyi ba M23 bakomeje gusatira umujyi wa Goma ndetse mu ijoro ryo kuwa 15 Ugushyingo 2022, uyu mutwe ukaba wabashije gufata gurupoma ya Kibumba iherereye muri localite ya Nyiragongo mu birometero 20 gusa uvuye mu mjyi wa Goma.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com