Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya unasanzwe ari umuhuza w’Ibiganiro bihuza imitwe y’inyeshyamba n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi yemeje ko ibyo yabonye ubwo yasuraga i Goma kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 ari ikiza gikwiriye gukumirwa mu maguru mashya.
Kenyatta yavuze ko ubwo yegeraga mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, yatunguwe no kubona abasirikare n’abaturage bose bahunga kubw’igihuha cyari kimaze gukwizwa ko M23 igeze mu marembo y’uyu mujyi.
Kenyatta yasuye inkambi icumbikiwemo abahunze mu gace ka Kanyarushinya , M23 iheruka kwigarurira ikambuye ingabo za Leta. Yavuze ko impunzi ziri muri iyi nkambi zibayeho nabi , ari naho yahereye asaba imiryango itabara imbabare kwihutira gushakira ubufasha aba baturage bari muri aka gace.
Yagize ati:”Ibyo nabonye i Goma no mu bice biyikikije byanteye guhangayika cyane, ni ikiza cyibasiye ikiremwamuntu.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022., mu mujyi wa Goma nibwo hadutse igihuha cy’uko abarwanyi ba M23 baba basatiriye uyu mujyi. Ibi byatumye abaturage n’abasirikare na bamwe ba FARDC batangira kwirukanka bahunga. Hari umubare munini w’abasirikare b’Igihugu bagararaye biruka n’amaguru bahunga mu gihe abandi bakoreshaga imodoka na moto z’abasivili.