Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kivuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022, yasubije inyuma ibitero by’umutwe wa M23 yashakaga gufata umusozi wa Nyundo muri Gurupoma ya Bugumba hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Abatuye muri ako gace bavuga ko kuva ku munsi w’Ejo kuwa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022, ubwo Uhuru Kenyatta yasuraga Goma, amasasu y’imbunda zikomeye akomeje kumvikana mu rugabano rwa Gurupoma ya Buhumba na Kibumba mu majyaruguru ya Teritwari ya Nyiragongo.
Kugeza ubu imirwano muri utu duce irakomeje , mu gihe biteganijwe ko uruzinduko rwa Uhuru Kenyatta rukomeza kuri uyu wa Gatatu.
Ubwo yageraga mu mujyi wa Goma kuri uyu wa Kabiri, Uhuru Kenyatta yavuze ko hakenewe uburyo bwihuse bwo gufasha abahunze imirwano mbere y’uko ibiganiro bya Nairobi bikomeza.
Kenyatta kandi yanavuze ko ubuzima impunzi zahunze imirwano mu gace ka Kanyaruchina buhangayikishije ku buryo hakenewe ubutabazi bwihuse bw’abagiraneza.