Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gusatira umujyi wa Goma ,Ubutegetsi bwa DRC buvuga ko buri gukora uko bushoboye kugirango bushake icyahagarika umuvuduko w’uyu mutwe.
Ejo Kuwa 15 Ugushyingo 2022 ,Perezida Felix Tshisekedi yategetse ikitaraganya Minisitiri w’intebe wa DRC Jean Michel Sama Lukonde , gukoresha inama y’umutekano y’ihariye yiga ku mirwano iri kubera mu burasirazuba bwa DRC hagati y’umutwe wa M23 na FARDC.
Iyi nama yanatumiwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC uheruka gushyirwaho na Perezida Felix Tshisekedi n’abandi basirikare bakuru ,abapolisi n’abakora mu nzego z’iperereza.
Mu byizweho byihutirwa ,harimo kwiga ku muvuduko umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza mu mirwano iwuhanaganishije na FARDC no gushaka igishoboka cyose kugirango babashe kuwuhagarika.
N’ubwo atigeze ashyira ahagaragara imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ,Patrick Muyaya Umuvugira Guverinoma ya DRC, yabwiye itangazamakuru ko hafatiwemo ingingo zikomeye zigamije gushaka uko bakomeza guhangana n’umutwe wa M23 , guhagarika umuvuduko wawo no kuwutsinda burundu.
Yagize ati:” Murabizi ko ubu turi mu ntambara mu burasirazuba bw’igihugu cyacu n’umutwe wa M23 uterwa inkunga n’u Rwanda. Muri uyu mugoroba twarimo twiga ku kuntu ibintu bihagaze ku rugamba no gushaka ibisubizo byose bishoboka kugirango tube twabasha guhagarika umuvuduko M23 no gutsinda uyu mutwe burundu kandi twizeye ko insinzi izaba iyacu.”
Iyi nama , ibaye mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gusatira umujyi wa Goma ndetse bikaba bivugwako uyu mutwe ushobora kuba wigaruriye agace ka Kibumba kegereye umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru byatumye abantu benshi mu mujyi wa Goma batangira guhunga.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com