Nyuma yuko abaturage b’i Kibumba bumvise inkuru nziza ko umutwe wa M23 wafashe aka gace, baje kubakirana ubwuzu, babazanira amata babashimira ko bababohoye.
Amafoto y’aba baturage, yagaragaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ugushyingo 2022, aho abaturage b’i Kibumba baba bahuje urugwiro n’abasirikare ba M23 nyuma yo gufata aga gace bagakuyemo FARDFC na FDLR.
Ikinyamakuru Goma 24 News, kivuga ko “I Kibumba, abaturage bakiriye abababohoye bakaza bitwaje amajerekani y’amata.”
Uyu mutwe wa M23 wamaze kwitwa uw’iterabwoba kuri Guverinoma ya Congo Kinshasa, wo uvuga ko uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.
Aho uyu mutwe ufashe hose, amahoro arahinda mu gihe ibice nk’ibi biba bisanzwe byaribasiwe n’imitwe nka FDLR idahwema guhohotera abaturage.
RWANDATRIBUNE.COM
Muragahorana Amata amata abahame bana bacu narababuza gakondo yanyu leta ya gisegeti nirebe ko itarimo kwibeshya
Bigaragara ko aba baturage bishimye. Ariko kuki RDC idekemura ikibazo cya M23 ko yo isaba amahoro n’uburenganzira bw’abaturage babo kandi kubitanga nta kiguzi? Impungenge nge mfite n’ingabo za Kenya zikomeje kwirunda hariya. Abanyakenya n’abantu bi ndyarya bishoboka ko bafifite imigambi na Leta ya RDC itarajya ahagaragara ariko ntakindi n’intambara kuri M23 ndetse no ku Rwanda. Ibyo bintu nibaramuka bibaye akarere kose gashobora kwisanga mu ntambara(Ndavuga baramutse bateye u Rwanda). M23 ikwiye kwiga ku ngabo za Kenya hakiri kare. Zifite ibikoresho bigezweho byakorewe mu bihugu by’uburengera zuba bw’isi cyane cyane u Bubiligi, u Bwongerza, Amerca n’ibindi.
Humura 8ngabo za Kenya zizakubitwa Zite imirambo ziruke wirebera namaso.
Muri beza peee!
Ariko iby’aya mafoto birimo risk yo gutuma abandi barwandophones bari mu tundi dude baba exposed ! Iki nacyo kirerekana ko Urwanda rutari muri ibi bintu kuko zaba Intambara rurwana, uko rwifata mu bibazo byazo hose haba hagaragaramo imibare ndetse nubushishozi bwinshi ! Kwifotozanya n’aba basivire ni igikorwa gikomeye cy’ubuhubutsi M23 ikoze ! Ikindi bakora ni ukwirukira gufata ubutaka bunini Kandi effective yabo itabasha kuyicontrollinga cyangwa gufata Goma kuko si ngombwa rwose !
Umwanzi uhiga URwanda kuva kera ntaho yagiye, arahari Kandi akomeje umugambi mubisha wo gutsemba Umunyarwanda muri aka Karere k’ibiyaga bigari.
Ntabyo bazageraho keretse twese dushyize Kandi ntibizashoboka.
Bazaruhira ubusa tuzababanaho.
Naho ababanye Congo bavuga ururimu rw’ikinyarwanda bagomba guharanira uburenganzira bwabo ku kiguzi icyo aricyo cyose, bitaba ibyo bakabamaraho nk’uko babiteguye Kandi batabiretse.
Bakobwa beza nkabangaba baseka amasaro agaseseka nibo Cyisecyedi na FDLR bashakaka guhumbahumba?
Imana ntabwo yabyemerai
Mike urabiz cyane. U Rwanda ruramutse ruri muri biriya bintu ntabwo wabona amafoto. Nibyo M23 hariya yahubutse kandi bishobora gutuma bariya baturage bicwa rwose. Imana ibarinde.
Ubwo nturimo gushyanuka? Ko utari umusilikare ntube umunyapolitike izo nyigisho ninama ninde ubigusabye?
Yooooooooooo, mbega byiza weeeee, gusa nyine hari aho ibyishimo byakoresha amakosa. Ariko Imana ikunda ibyiza, ntiyakwemera ko ibyishimo bizira mbereka hagira ubizira, n uwapanga kugira uwo abihora, umugambi we wamupfubana kubera Imana. M23 mukomereze aho. Kandi ntimugire ubwoba. Gufata hanini nta cyo bitwaye, kuko bibaye na ngomwa na Kinshasa yafatwa, akajagari kacika muri DRC. Gusa na none sud Kivu na Nord Kivu habinetse imiyoborere mizima byaba bihagije pe.
Abaturage b aho M23 imaze gufata bakomeze bafate iry iburyo, kuko twese dukeneye amahoro, turambiwe abantu bumva ko ari bo bantu, bakavutsa abandi bantu uburenganzira bwabo kugeza no kubica. Iyo mitwe ya FDLR n izo ngo bita Mayimayi biha guhiga aba Rwandaphone cyane cyane bibasira abo mu bwoko bita Abatutsi, iyo mitwe ikwiye guhabwa akato n isi yose, na FARDC na Leta yabo bakamenya ko umukongomani ari nk undi.
Abatutsi se bari kwakiriza bene wabo ibijumba ?
Aba ejo bazaba ari ibimuga cg imirambo urda ruri gushyingura ngo bavuga igitutsi …
Aka Kalahari ka M23 muri Congo kazasiga abatutsi bamugaye cyane kubera gukunda amaraso