Kuva ku mugoroba wo Kuwa 16 Ugushyingo 2022, imirwano yari ihanaganisheje M23 na FARDC mu bice byegereye umujyi wa Goma yabaye nk’ihosheje.
Muri iyi mirwano, umutwe wa M23 wongeye kugaragaza imbaraga wongera kwigarurira ibindi bice birimo Buhunga na Kibumba byegereye umjyi wa Goma .
Ubwo umutwe wa M23 wari hafi kwigarurira tuno duce ari nako usatira umujyi wa Goma, benshi bahise batangira kwibaza badashidikanya ko M23 iraza kugarukira muri yu mujyi nawo ikawigarurira, ariko siko byagenze kuko M23 ubu iri kubarizwa mu birometero 20 uvuye muri Goma nko mu gace ka Kibumba, ariko uyu mutwe ukaba utarakomeje ngo ugere muri uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru ndetse bikaba bivugwa ko imirwano isa niyahagaze .
Kuki M23 yahagarariye Kibumba ntigere mu mujyi wa Goma?
Umutwe wa M23 wakunze kuvuga ko udashishikajwe no gufata imijyi ikomeye muri DRC, ahubwo ko icyo ugamije ari ukugirango ubutegetsi bw’iki gihugu, bwemere kwicarana nawo bagirane ibiganiro mu rwego rwo kugira ibyo bumvikanaho bityo imirwano ibe yahagarara .
M23 kandi, yanongeyeho ko n’ubwo gufata imijyi ikomeye ataribyo biyishishikaje , ariko ishobora kwigarurira ibindi bice mu gihe FARDC iyishotoye ikayigabaho ibitero.
Ibyo ngo nibyo bizajya bituma M23 ifata ibindi bice birimo n’imijyi ikomeye , ngo kuko bikoreshwa na FARDC mu gutegura ibyo bitero no kuyiha gasopo yo kutongera gushotora abarwanyi ba M23 .
Ku rundi ruhande, abasesenguzi mubya Politiki bavuga ko bimaze kugaragara ko M23 ifite igisirikare gifite ubushobozi bwo gufata umujyi wa Goma n’ahandi, ariko ko ishobora kuba iri kugenda yigengesereye ku bushake bwayo, ntihite ihubuka ngo ifate Umjyi wa Goma nk’uko byagenze mu 2013.
Ibi ,ngo biraterwa n’uko Goma ari umujyi munini kandi utuwe n’abantu bagera hafi kuri Miliyoni 2, bityo ko M23 idashaka gutuma abantu bangana batyo bahungira icyarimwe bakanyanyagira mu bihugu bituranyi kuko bishobora gutuma ishyirwaho igitutu n’amahanga.
Aba Basesenguzi , bakomeza bavuga ko M23 iri kwirinda igitutu cy’amahanga nk’icyo yashyizweho mu 2013 ubwo yafataga umujyi wa Goma, ubwo yamaganwaga n’ibihugu bikomeye ku Isi ndetse bikayisaba kuva muri uwo mujyi, byatumye ihita yongera kuwutakaza biza no kuviramo M23 gutsindwa maze abarwanyi bayo bamwe bahungira Uganda abandi mu Rwanda.
Kuri iyi nshuro ,umutwe wa M23 ngo ntushaka gusubiramo ayo makosa ,ahubwo ukaba ugamije kubanza kwereka Ubutegetsi bwa DRC ko M23 ifite imbaraga kugirango bwemera ibiganiro, no gukomeza kumvisha amahanga impamvu M23 irwanira.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com ku munsi wejo, Maj Willy Ngoma umugizi wa M23 mubya gisirkare, yavuze ko M23 Idashishikajwe no gufata umujyi wa Goma, ariko ko FARDC niyongera kubashotora ikabagabaho ibiindi bitero mu duce twa Kibumba, Buhunga n’ahandi hegereye umjyi wa Goma M23 yamaze kwigarurira , bishobora gutuma ubuyobozi bukuru bw’uyu mutwe bufata icyemezo cyo gufata umujyi wa Goma mu rwego rwo kwirwanaho no kwicungira umutekano mu gihe bizaba bigaragara ko Goma ariyo iri gukoreshwa na FARDC mu gutegura ibitero byo kugaba kuri M23 .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com