Umutwe wa FDLR waba watangiye gahunda yo gushishikariza Ubutegetsi bwa DRC kwemera ibiganiro n’umutwe wa M23 bamaze igihe bahanganye.
Amakuru Rwadatribune.com ikesha umwe mu barwanyi ba FDLR utashatseko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we ubu akaba abarizwa mu mujyi wa Goma nyuma yo guhunga imirwano yari imaze iminsi ibera mu gace ka Kibumba ,ni uko ubuyobozi bukuru bwa FDLR buri muri gahunda yo kwinginga ubutegetsi bwa DRC kwemera ibiganiro n’umutwe wa M23.
Uyu murwanyi wa FDLR, avuga ko nyuma yo kubonako batazabasha guhagarika umuvuduko wa M23, kuwa 15 Ugushyingo 2022 abayobozi bakuru ba FDLR bakoze inama y’ikitaraganya yari iyobowe na Lt Gen Byiringiro Victoire Perezida wa FDR ,ari kumwe na Gen Maj Ntawunguka Pacifique uzwi nka”Omega” yabereye ku kicaro gikuru cy’uyu mutwe gihererere aho bise i “Parisi” mu gace ka Kazaroho bagamije kwiga uko urugamba bari gufashamo FARDC mu kurwanya M23 ruhagaze.
Nyuma yo gusesengura imiterere y’urugamba, Abayobozi bakuru ba FDLR ngo basanze abarwanyi babo benshi bakomeje gupfira mu mirwano bahanganyemo n’umutwe wa M23, kandi ntibigire icyo bitanga kuko umutwe wa M23 uri kurushaho gukomeza kwigarurira ibindi bice .
Ikindi, n’uko muri iyi nama Lt Gen Byiringiro Victoire yagaragaje impungenge z’uko mu gihe imirwano yakomeza bishobora kurangira FADLR itakaje ibirindiro byayo byose biherereye muri Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo n’ahandi ,bitewe n’uko hari n’ibindi birindiro by’uyu mutwe byamaze gusenywa n’umutwe wa M23 bahanganye muri Teritwari ya Rutshuru bakaba bari kwikanga ko n’ibisigaye byazasenywa na M23 mu gihe imirwano yakomeze, bigatuma bahungira mu bindi bice biri kure y’umupaka w’u Rwanda ndetse bakaba banahomba ibikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubucuruzi bari basanzwe bafite muri Ruthsuru,Nyiragongo na Masisi mu gihe imirwano yakomeza.
Uyu murwanyi ,avuga ko byarangiye Ubuyobozi bukuru bwa FDLR bufashe umwanzuro wo gutangira kwinginga ubutegetsi bwa DRC bamaze iminsi babanye neza, kwemera ibiganiro n’umutwe wa M23 kugirango imirwano ihagarare ndetse FDLR Itazakomeza kubihomberamo ikaba yabura Inka n’umurizo wayo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwndatribune.com
Harya FDRL igira ijambo muri RDC?
Igira ijambo rikomeye ahubwo kurusha nabamwe mu bategetsi ba congo