Ajida Ceceo na bagenzi be batanu biciwe mu gico cyatezwe n’abarwanyi ba M23 cyari kigambiriye kwivugana Gen.Omega.
Imirwano yakomeje mu gice cya Pariki ya Virunga ahitwa Paris, ni agace kazwi ko harimo ibirindiro bikomeye by’umugaba mukuru wa FDLR/FOCA, ako gace kakaba karagoswe n’ingabo z’umutwe wa M23.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Tongo, ivuga ko amakuru yahawe n’umwe mu basirikare bari hafi ya Maj.Bizabishaka ukora mu biro by’iperereza, avuga ko hamaze iminsi ibiri muri ako gace hari imirwano ikomeye kandi ko Gen.Omega atarabona uko asohoka muri iryo shyamba.
Isoko y’amakuru yacu kandi yavuze ko ejo mu masaha y’umugoroba saa kumi n’imwe ari bwo imirwano yasakiraniye ubwo Gen.Omega yageragezaga gusohoka mu ishyamba agwa mu gico yatezwe n’Abakomando ba M23 abarinzi be bahita bicwa barimo Ajida Ceceo wari umurinzi we mukuru.
Ubwo twandikaga iyi nkuru muri iki gitondo biravugwa ko inyeshyamba za M23 zabashije kwinjira muri Bivake (icumbi) nyirizina rya Omega.
Ajida Ceceo wahitanywe n’iki gico, yavutse taliki ya 16 Ugushingo 1969 avukira ahitwa Jari muri Komini Shyorongi, Perefegitura ya Kigali Ngali, ubu ni mu Karere ka Gasabo. Yinjiye mu gisirikare cya EX FAR mu mwaka 1989, akomereza mu ALIR yaje kuba FDLR.
Mu bikorwa yakoze mu mutwe wa FDLR yakunze kubarizwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ahitwa Rusamambo muri Segiteri y’imirwano ya SONOKI.
Ajida Ceceo akaba asize abana babiri umukobwa n’umuhungu, ni we kandi wari Umuyobozi w’ibikorwa by’amasengesho n’ubuhanuzi muri FOCA.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Murimo kwandika inkuru ziryoheye amatwi cyane!!! Kubakurikira si ubuntu?? Nanjye agatebe nagateye kumarembo ya RwandaTribune, ntankuru isohoka itanyuzeho. 5/5 = 100/100 ✔️
Njyewe burisaha mba ndunguruka ngindebe ukobimeze Rwandatribune courage
Najye ntyooooo
Nshuti nka’amaguru
Aba bahungu ba M23 baratinze cyane rwose, kuko baba barabanje kwigizayo izo mbwebwe z’agasuzuguro n’ubugoryi.
FARDC yoshywa n’izo Nterahamwe z’inkoramaraso
Nge buri minota 5 ngomba kureba kuri Rwanda Tribune. Mpora ndi up to date.