Hagaragaye ifoto y’umwe mu basirikare b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yambaye inkweto ya gisivile na yo ishaje cyane ari mu muhanda wa Kaburimbo ahunga imirwano.
Uyu musirikare yafotowe bigaragara ko ari ku rugamba, asa nk’uhunga imirwano ya M23 aho aba ari kumwe n’umunyamakuru ufata amashusho bose, bahunga amasasu.
Abasirikare ba FADRC bakunze kugaragara bambaye imyenda ishaje iba yaranacitse. Imwe mu mpamvu yemeza ko Leta ya Congo Kinshasa idaha agaciro igisirikare ari na byo bituma bamwe bemeza ko kuba iki Gihugu cyagira igisirikare gikomeye biri kure nk’ukwezi.
Uwatanze amakuru, avuga ko uyu musirikare yafotowe ubwo abasirikare ba FARDC bariho bava mu gace ka Kiseguro, bari mu muhanda berecyeza mu gace ka Nyamilima.
Ubwo bahungaga kandi abarwanyi ba M23 bo bari bamaze gukandagira mu gace ka Kihito kugira ngo baburizemo ko FARDC igana ahitwa Kisharo mu gihe agace ka Kiseguru na Katwiguro, twombi ubu tugenzurwa na FDLR ikomeje gutera ingabo mu bitugu FARDC.
RWANDATRIBUNE.COM