Umunsi wa 10 urageze hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23, rwongeye kwambikana aho kugeza ubu nta n’umwe uragenzura ikiraro cya Ngwenda.
Umugezi wa Ngwenda uherereye muri Teritwari ya Rutshuru, uhuza Gurupoma ya Binza n’iya Busanza.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri i Kiwanja ivuga ko hakurya y’umugezi hagikambitse ingabo za Leta (FARDC) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo aribo FPP-Abajyarugamba bayobowe na Gen.Bgd Kanani Dani, RUD-Urunana na FDLR, mu gihe M23 iri hakuno ku ruhande rurebana n’umujyi wa Kiwanja.
Isoko ya Rwandatribune ivuga ko muri iyi mirwano buri ruhande ruri kwigengesera kuba rwatakaza ako gace karimo ikiraro cyane, ku barwanyi ba FPP-Abajyarugamba na RUD Urunana bisaba kwirinda ikosa ryose ryatuma Umutwe wa M23 wambuka uwo mugezi kuko agace ka Binza kahita gafatwa.
Agace ka Binza kandi ni ko gasanzwe ari indiri y’abo barwanyi kakanaba umwihariko kuko ari ko bakuramo amafaranga ava mu buhinzi n’ubworozi.
Uruhande rwa M23 na rwo mu gihe rwatakaza ubugenzuzi bw’icyo kiraro cya Ngwenda byaha ingabo za Leta amahirwe yo kwisubiza ikigo cya gisirikare cya Nyongera kiri mu maboko ya M23, umujyi wa Kiwanja n’ahitwa Kinyandonyi.
Ubwo twandikaga iyi nkuru biravugwa ku munsi w’ejo nimugoroba ibisasu byinshi byarashwe n’indege za Sukoi zongeye gutera agace ka Kanyamahoro.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM