Kuva umutwe wa M23 wakongera kubura imirwano uhereye muri Teritwari ya Rutshuru,imitwe itandukanye izwi nka Mai Mai, yahisemo umurongo wo gufasha FARDC kurwanya umutwe wa 23 ndetse Inashyiramo imbaraga nyinshi .
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko imitwe yitwaje intwaro izwi nka Mai Mai yari isanzwe ibeshejweho no gusahura no kwambura abaturage imitungo yabo ku ngufu.
Iyi mitwe kandi, ngo yungukira cyane mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro imaze imyaka myinshi ikora mu buryo butemewe n’amategeko hakiyongeraho n’ubucuruzi bushingiye ku bikomoka ku buhinzi.
Aya makuru, akomeza avuga ko ibi bikorwa byinjiriza akayabo k’amafaranga y’amadorali y’Amerika ,abayobozi b’iyi mitwe ndetse hakaba harimo n’abakorana bya hafi n’abasirikare bakuru mu ngabo za FARDC.
Aba basirikare bakuru ba FARDC , ngo bungukira mu kugurisha intwaro n’amasasu iyi mitwe ndetse bakanahabwa kimwe cya cumi mu mafaranga aba yakusanyijwe n’iyi mitwe, aturutse mu bikorwa by’ubucuruzi,ubuhinzi,ubusahuzi n’ibindi.
Kuba iyi mitwe ikorana bya hafi n’ingabo z’igihugu FARDC ku mpamvu zinshingiye ku bucuruzi ni imwe mu mpamvu ituma hashize imyaka irenga 20 itararanduka kuko hari bamwe mu Basirikare bakomye muri FARDC no butegetsi bwa DRC bayifitemo inyungu
Kuki iyi mitwe ya Mai Mai yashize imbaraga nyinshi mu kurwanya M23?
Umwe mu baturage batuye mu gace ka Rutshuru centre utarashatse ko amazina ye ajya hanze, kum mpamvu z’umutekano we , aheruka kubwira Rwandatribune.com ko aho M23 igeze ,imitwe ya Mai Mai yose yahabarizwaga nayo ihita ihunga cyangwa se bamwe bagahitamo guhisha intwaro zabo bagasubira mu buzima busanzwe.
Ibi ngo biteza iyi mitwe ya Mai Mai igihombo gikomeye mu duce tumaze kwigarurirwa na M23 ,bitewe n’uko iba itakibasha gusahura abaturage, gukomeza kuhakorera ibikorwa by’ubucuru ,n’ibindi bikorwa byinshi bitemewe n’amategeko ariko byinjiriza iyi mitwe agatubutse.
Yakomje avuga ko aho M23 igeze, hahita harangwa n’umutekano ndetse abaturage bakiruhutsa kubera ibikorwa by’ubusahuzi ubwicanyi babaga bakorerwa n’iyo mitwe bihita bihagara .
Yagize ati:” ubusanzwe iyi mitwe ya Mai Mai ibeshejweho no kudusahura ku ngufu, gucukura amabuye y’agaciro n’ibikorwa by’ubuhinzi. Iyo M23 ihageze rero bahita bahunga ntibongere kubona uko bakomeza ibyo bikorwa byabo bikabateza igihombo.
Aho M23 igeze, hahita hahita harangwa n’ituze n’umutekano kuko ibikorwa by’ubujura ,ubusahuzi no kwica abantu babaziza ibyabo byari bisanzwe bikorwa na Mai Mai bihita bihagarara.”
Izi ,ngo ni zimwe mu mpamvu zikomeye zituma imitwe itandukanye ya Mai Mai ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, yarahisemo kwisunga FARDC kurwanya umutwe wa M23 ndetse inashyiramo imbaraga nyinshi bitwe n’uko aho M23 ifashe biteza iyi mitwe ya Mai Mai igihombo gikomeye mu gihe iba itagishoboye kuhakorera ibyo bikorwa by’ubucuru n’ubusahuzi bisanzwe biyinjiriza agatubutse .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Erega aka n’akumiro ngo kuko batagisahura ngo barahombye!! RDC we !!