Umutwe wa M23 wirukanye umutwe wa RUD-Ururana mu gace ka Nyabanira yari imaze imyaka 17 igenzura, ndetse abarwanyi bayo 17 bahasiga ubuzima.
Nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije umutwe wa M23 n’inyeshyamba z’Abanyarwanda za RUD-urunana yari imaze iminsi ibiri, byarangiye RUD-urunana itakaje ibirindiro byayo byo muri CRAP.
Umunyamakuru wacu uri i Kiwanja yemeje ayo makuru avuga ko imirwano yatangiye ku wa Kane taliki ya 17 Ugushingo 2022, avuga ko Umutwe wa M23 bateye baturutse ahitwa Busanza muri Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri ahitwa Nyongera ivuga ko mu minsi ibiri ishize Umutwe wa wa CRAP ya RUD-Urunana ukuriwe na Maj. Nshimiyimana Cassien uzwi ku mazina ya Gavana, wagerageje kurwana kuri Nyabanira ariko birangira urushijwe ingufu n’abarwanyi ba M23 bagahunga.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko byibuze imirambo igera muri 17 ari yo yashyinguwe mu duce dutandukanye twa Nyabanira na Ngwenda.
Nyabanira ni agace gakize ubukungu bwako bishingiye ku buhinzi n’ubworozi kamaze imyaka kadakandagirwamo n’ingabo za Leta FARDC, kagenzurwa na RUD-Urunana.
Ikigo gukora ubushakashatsi Kivu Balometer kivuga ko uyu mutwe wa RUD-Uunana winjiza ibihumbi 27 by’amadorali ya Amerika buri kwezi ukura mu bikorwa by’ubuhinzi n’imisoro yakwa abaturage.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM
Leta ya Congo na Leta y’u Rwanda n’isi yose muri rusange bakwiye guha igihembo M23 ku bikorwa ikora byo kurwanya inyeshyamba cyane cyane interahamwe zayogoje akarere
Leta ya RDC irarwana intambara z’ubugoryi rwose.
Nawe se, uribaza Leta irenganya igice kimwe cy’abaturage bacyo Kandi inyeshyamba zibifatanyamo n’iyo ngirwa-Leta ntibabakoreho?
Impamvu nta yindi n’uko izo nyeshyamba ari abakozi b’ingirwa bayobozi n’abandi banyabubasha mu bucuruzi bw’intwaro n’amabuye y’agaciro bakora.
M23 yubahwe cyane rwose ???
Naho izo Nterahamwe zahunze URwanda ziruhekuye n’ababakomokaho ndetse n’abafatanyabokorwa babo, bazaruhira ubusa.
Bahuje inama yo kwegeka ibibazo byabo ku Rwanda, ariko baravomera mu rutete rwose.
Banga URwanda ntawe rwanga. Barazenga muzunga nyamara bazagera ubwo batuza duturane!
kbsa pee!
Kuber’iki RDC icumbikiye imitwe ya FDRL, RUD Urunana, P5, FPPP Abajyarugamba, CNRD/FLN? Kuki? Ibifitiye uburenganzira? Kuki bavuga u Rwanda? Batubwire ku bijyanye n’iriya mitwe.