Kuva umutwe wa M23 wakongera kubura imirwano mu mwaka wa 2021 ,abarwanyi benshi baturutse mu mutwe wa FDLR bagaragaye bari kurwana ku ruhande rwa FARDC.
Amakuru yo kwizerwa aturuka muri DRC, aravuga ko ubu hiyongeyeho indi mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera ku butaka bwa DRC, ariyo RUD-Urunana n’umutwe wa FPP.
Mu mirwano yarimaze iminsi 11 ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC ku kiraro cya “Ngwenda” gihuza gurupoma ya Binza na Busanza, ejo kuwa 20 Ugushyingo 2022 abarwanyi benshi b’umutwe wa RUD-Urunana bagaragaye bari kumwe n’ingabo za FARDC bahunga imirwano nyuma yaho umutwe wa M23 wari umuza kubambura bidasubirwaho icyo ikiraro.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuuru,avugako impamvu FARDC yari ikomeje kwihagararaho ikaba yari imaze iminsi 11 igihanganye na M23 kuri icyo kiraro ,byatewe n’uko yarimo ifashwa n’abarwanyi b’Ababanyarwanda bo mu mutwe wa RUD-Urunana n’ubwo byaje kurangira M23 ikigaruriye.
Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2022, abarwanyi benshi b’undi mutwe uzwi nka” FPP” nawo urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, bagaragaye bari kumwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC ,mu mirwano iri kubera muri gurupoma ya Ishasha mu duce twa Nyagakoma na Buholo muri Territwari ya Rutshuru aho bahanganye n’umutwe wa M23.
Amakuru dukesha umwe mu barwanyi ba RUD-Urunana uri muri Teritwari ya Rushuru Localite ya Kiwanja utashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko abarwanyi b’umutwe wa Rud-Urunana na FPP baheruka gusabwa n’ubuyobzo bw’ingabo za FARDC gutera ikirenge mu cya FDLR na Mai Mai Nyatura bakabafasha kurwanya umutwe wa M23.
Ni nyuma yaho abarwanyi ba RUD-Urunana na FPP ubwo imirwano yari irimbanyije mu kwezi kwa Kamena 2022, bari baramaze kwivumbura bavuga ko batazongera gufasha FARDC guhangana na M23, bitewe n’uko batahabwaga ibyo bababaga bemerewe bituma bata urugamba .
Muri iyi minsi umutwe wa M23 ukomeje kurushaho kwigarurira ibice bitandukanye ,imitwe nka RUD-Urunana na FPP ngo yongeye kwemera ubusabe bwa FARDC yiyemeza kugaruka kuyifsha guhagarika umuvuduko wa M23 n’ubwo bikomeje kunanirana.
RUD-Urunana na FPP bahuriye he na FDLR?
Imitwe ya RUD-Urunana na FPP ,igizwe n’abarwanyi bahoze mu mutwe wa FDLR ariko nyuma baza kwivumbura bitandukanya nawo bapfa ikibazo cya Kiga-Nduga n’amafaranga yaturukaga mu bucuruzi bw’amabuye yagaciro,ubuhinzi , ubwambuzi no gusoresha abantu ku ngufu bituma bashinga iyabo mitwe ,ariko ubundi bose bahoze ari FDLR.
Icyo bahuriyeho kindi, n’uko bose bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi bose bakaba bafite ibirindiro mu Burasirazuba bwa DRC.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com