Abashigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi muri DRC, bakomeje kwigamba kubasha gutahura imigambi ya M23 aho bemeza ko babashije gucengera ubutasi bw’u Rwanda bashinja guha M23 amakuru y’ubutasi ku migambi ya FARDC igamije kurwanya uyu mutwe.
Amakuru dukesha bimwe mu binyamakuru byo muri DRC bibogamiye ku butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,bivuga ko byahawe na bamwe mu bayobozi b’ urwego rushinzwe ubutasi muri DRC ruzwi nka ANR( Agence National de Renseignemt) , avuga ko hashize imyaka myinshi ubutasi bw’u Rwanda bwarabashije gucengera mu butegetsi n’igisirikare cya DRC kugeza mu bushorishori no mu nzego zose z’iki gihugu.
Bikomeza bivuga ko, ubwo umutwe wa M23 wongeraga kubura imirwano ugatangira kwigarurira bimwe mu bice bigize teritwari ya Ruthsuru, Ubutegetsi bwa DRC budashaka gutsindwa iyi ntambara, bwakoze igishoboka cyose kugirango bubashe gutsinda uyu umutwe.
Ibi binyamakuru, byemeza ko uyu muyobozi yabibwiye ko kimwe mu bintu byashizwemo imbaraga n’ubutegsi bwa Kinshasa, ari ukugerageza gucengera ubutasi bw’ Rwanda ,kugirango bubashe kumenya imigambi yose y’umutwe wa M23 bo bemeza ko ari umutwe ukorana n’u Rwanda na Uganda.
Ejo kuwa 21 Ugushyingo 2022, andi makuru yakomeje gucicikana mu binyamakuru byo muri DRC bibogamiye ku butegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, byemeza ko ifatwa rya hato na hato ry’abasirikare bakuru n’abandi bari abizerwa ba hafi ya Perezida Felix Tshisekedi barimo Fortune Bisele , baheruka gutabwa muri yombi bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23, ari umusaruro mwiza w’ubutasi bwa DRC bwabashije gucengera ubutasi bw’u Rwanda.
Bikomeza bivuga ko mu mezi abiri ashize, Perezida Felix Tshisekedi yafashe umwanzuro wo gushora akayabo k’amadorali y’Amerika, mu rwego rwo gutata igisirikare cy’u Rwanda akoresheje bamwe mu bantu baba i Kigali bakorana n’ubutegsti bwa DRC.
Ibi, ngo byaje gutanga umusaruro kuko hari Abasirikare bakuru n’abandi bakora muri Perezidansi ya DRC batawe muri yombi bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23, biturutse ku makuru urwwego rw’ubutasi rwa DRC (ANR) rwabashije gukura mu gisirikare cy’u Rwanda.
Ikinyamakuru “Magzote” gikorera muri DRC ,kivuga ko ubwo cyaganiraga n’umwe mu batagetesi ba DRC utarashatse kuvuga amazina ye yagize ati:” ifatwa ry’abasirikare bakuru n’abandi bari hafi ya Perezida Tshisekedi , ni umusaruro w’urwerwo rw’igihugu rushinzwe iperereza (ANR) rwabashije gucengera ubutasi bwa Kagame. Ubu twiyemeje gukora ibishoboka byose ngo M23 ya kagame itazadutsinda.”
Aya makuru ariko, akomeje kutavugwaho rumwe na benshi, nyuma yaho Ubutegetsi bwa DRC busabiye ibitangazamakuru byo muri iki gihugu, kutajya bitangaza amakuru aca intege ingabo z’igihugu FARDC zihanganye na M23 n’Abanyekongo bazishigikiye ,ahubwo ko byatangira gutangaza amakuru aca intege uwo bahanganye no kongerera morali abasirikare ba FARDC n’ikizere mu baturage.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, kugeza ubu igisirikare cya FARDC gifatanyije na FDLR ,RUD-Urunana,FPP n’imitwe itandukanye ya Mai Mai, ntikirabasha gusubiza inyuma umutwe wa M23, ahubwo uyu mutwe ukaba ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Nta butasi RDC ifite bareke kwigamba ibitariho. Abafana b’umupira bagira ubutasi? Abantu bivuzivuzi nka ririya bagira ubutasi bate? Ibyo nukwirigita bagaseka.
Nanjye ntyo , mbega ubutasi? ANR ngo yabashije gucengera ubutasi bwigisirikari cya RDF? babivuze ukuri Koko ngo ntankumi yigayitako koko !!!!!!!!!! mwabanje mugacengera ubutasi bwa M23
Ese ubwo da,twemere ko mwacengeye ubutasi bwa RDF,none ko mubivuze kd intambara itararangira ubwo ubutasi bwanyu bugarukiye aho? Uwabaroze ntiyakarabye.Gusa mbabwize ukuri ntimuzajye mugereranya RDF n’ingirwagisirikare mufite