Umutwe wa M23 ,wagize icyo uvuga ku nyeshyamba za FDLR zimaze igihe zifatanya n’ingabo za Leta FARDC mu rugamba bahanganyemo muri teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo ziherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare yavuze ko FDLR ishobora kuzisanga nta barwanyi isigaranye.
Maj Willy Ngoma, akomeza avuga ko kuva M23 yakongera kubura imirwano mu mwaka wa 2021, imaze kwica abarwanyi benshi b’inyeshyamba za FDLR ,abandi bafatwa mpiri ubu bakaba bari mu maboko ya M23.
Akomeza avuga ko FDLR igomba gutekereza kabiri, ikamenya ko idashobora guhagarika abantu barwanira uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo ,mu gihe bo ari abanyamahanga bariho umuvumo kubera amaraso yinzirakarengane bamennye muri jenoside bakoreye abatutsi 1994 mu Rwanda ndetse bamwe muri bo bakaba bashakishwa n’ubutabera kubera uruhare bagize muri iyo jenoside.
Maj Willy Ngoma yemeza ko uwo muvumo ariwo wakomeje kubakurikirana bakaba baheze mu mashyamba ya DRC bahungabanya umutekano w’Abanyekongo.
Yongeyeho ko inyeshyamba za FDLR, ntaho zitaniye na FARDC ngo kuko bose barangwa no kunywa urumogi n’ubusinzi ,bityo ko abantu nkabo badashobora kwitambika M23 ngo babashe kuyitsinda.
Yagize ati:” FDLR izisanga nta barawanyi isigaranye kuko kuva twatangira imirwano muri 2021, tumaze kwicamo benshi cyane abandi tukaba twarabafashe mpiri ubu bari mu maboko yacu. Ntago FDLR yabasha guhagarika abantu nkatwe turwanira uburenganzira bwacu mu gihugu cyacu. Bariya ni aba Nazi bo muri Afurika bagendana umuvumo kubera jenoside bakoreye abatutsi mu 1994 ,barangiza bagahungira mu gihugu cyacu aho bamaze igihe bahungabanya umutekano w’Abanyekongo.
ntaho bataniye na FARDC kuko bose ari abanywi b’urumogi n’ubusinzi bwabasaritse icyo bakwiriye ni gereza no kujyanwa mu muriro utazima. Abantu nkabo ntago batsinda M23.”
Maj Willy Ngoma, yongeyeho ko abarwanyi ba FDLR bashutswe n’abanyapolitiki bo muri DRC nyuma yo kubemerera amafaranga kugirango barwanye M23, ariko ko bizarangira aribo babihombeyemo ndetse ko igihe kizagera n’abatarafatwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera bazafatwa bakaryozwa ibyo basize bakoze mu Rwanda n’ibyo bamaze igihe bakorera Abanyekongo kuva bahagera mu 1994.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Mwoye kujya musubiramo utwo tuzina zigenda ziha zihinduranya ! Mujye muvugako ari INTERAHAMWE ntakindi ! Interahamwe rero ntajambo ziteze kongera kugira umuvuno uziriho uzakomeza uzikurikirane icyo zizakora cyose KIZAKOMEZA kuzipfubana ! Nuziyambaza wese ntacyo azageraho !
Ibyo umuvugizi avuze nikwo kuri