Byavuzwe kenshi ko umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi bagahungira muri Congo Kinshasa, uri gufasha FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23, ubu birashimangirwa n’amashusho yagaragaye y’abarwanyi ba FDLR bari mu rugamba bavuga Ikinyarwanda.
Ni amashusho yatangiye kujya hanze kuri uyu wa Mbere, aho zimwe mu nyeshyamba z’uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, bari ku rugamba, barasa amasasu banavugira ku byombo, bavuga ngo “nibarase abo Banyarwanda basubire iwabo mu Rwanda.”
Kamwe mu duce tw’aya mashusho, humvikanamo uba ayoboye uru rugamba avugana na mugenzi we ku cyombo, bavugana imigendekere y’urugamba, mu Kinyarwanda cy’umwimerere.
Humvikanamo ijwi “Tugomba kubabomarida hakiri kare, bagasubira mu Rwanda.”
Bamwe mu bashyize ku mbuga nkoranyambaga aya mashusho, bahamya ko yafashwe muri iki gihe aho FARDC iri kurwana na M23, bemeza ko ari FDLR iri gufasha igisirikare cya Congo Kinshasa.
RWANDATRIBUNE.COM