Umutwe wa M23, uvuga ko kuva wakongera kubura imirwano ,umaze kwibikaho intwaro nyinshi za FARDC uzifatiye mu mirwano imaze iminsi ibahanganishije.
Ibi, ni ibyatangajwe na Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, ubwo yagiranaga ikiganiro na Rwandatribune.com kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022.
Maj Willy Ngoma, akomeza avuga ko mu mirwano yabahanganishije na FARDC muri Kamena 2022, ubwo M23 yigaruriga bimwe mu bice bigize teritwari ya Rutshuru birimo n’umujyi wa Bunagana, babashije kwambura FARDC intwaro nyinshi zirimo intoya n’inini zirasa imizinga.
Akomeza avuga ko, Kuwa 20 Ukwakira 2022 ubwo FARDC ifatanyije na FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai bagabaga ibitero ku birindiro bya M23 bagamije kuyambura Bunagana n’utundi duce yari yaramaze kwigarurira , nabwo M23 yabambuye intwaro nyinshi zirimo izirasa imizinga n’ intoya ziri kumwe n’amasasu yazo .
Vuba aha, ubwo FARC yongeraga gutangiza ibindi bitero yifashishije indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 yari iheruka kugura mu burusiya, M23 ivuga ko byabaye akarusho ngo kuko kuri iyi nshuro mu ntwaro yambuye FARDC harimo n’igifaru kimwe ikindi iragitwika
Yagize ati:” kuva Twatangira imirwano tumaze kwambura FARDC intwaro nyinshi. Ubwo twafataga bunagana twayambuye intwaro zirimo intoya ,za mashinigani gani n’izindi zikomeye zirasa imizinga.
Kuwa 20 Ukuboza 2022 ubwo bongeraga kutugabaho igitero, twabambuye izindi nyinshi, ariko ejo ubundi ubwo baduteraga bitwaje n’indege za Sukhoi 25 byabaye akarusho kuko mu ntwaro twabambuye harimo n’igifaru kimwe ikindi turagitwika.”
Yongeye ho ko kugeza ubu, nta kibazo cy’intwaro M23 ifite ngo kuko izo bamaze kwambura FARDC zihagije.
Ati:” kugeza ubu nta kibazo cy’intwaro dufite kuko izo tumaze kwambura FARDC zihagije kandi tuzakomeza no kubambura izindi igihe cyose bazajya batugabaho igitero.”
Maj Willy Ngoma yanakomjoe ku zindi ntwaro Y M23 yibitseho, ubwo abarwanyi bayo bategaga igico abasirikare ba FARDC .
hari ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022, ubwo abarwanyi b’umutwe wa M23 bateze igico imodoka ya FARDC yari itwaye itwaro izijyanye ku birindiro bya FARDC mu mujyi wa Rutshuru, ariko abasirikare ba FARDC babonye ko M23 yabateze, bahise basohoka mu modoka biruka n’amaguru abandi bafatwa mpiri .
Iki gitero cyagabwe kuri FARDC mu gace ka Bweza , M23 igatsindira intwaro nyinshi za FARDC, cyabaye mu buryo butangaje kuko nta n’isasu na rimwe ryigeze riraswa ku mpande zombi.
Ni kenshi Ubutegetsi bwa DRC bwakunze gushinja u Rwanda na Uganda guha umutwe wa M23 intwaro, nyamara M23 yo igatangaza ko umuterankunga wayo mukuru ari FARDC.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com