Ingabo z’igihugu cy’u Burundi, zikomeje guhiga bukware inyeshyamba za FLN zirwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, zima igihe zihishye mu ishyamba rya Kibira rihana umupaka n’Ishyamba rya Nyungwe ku ruhande rw’u Rwanda.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Sos Media Burundi , avuga ko guhera tariki ya 16 Ugushyingo 2022, Ingabo z’u Burundi zatangiye kugaba ibitero ku nyeshyamba z’Abanyarwanda bo mu mutwe wa FLN ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aya makuru , akomeza avuga ko iyi mirwano iri kubera mu ishyamba rya Kibira, igice giherereye muri Komine Bukinanyana na Mabayi mu Ntara ya Cibitoki.
Amakuru dukesha iki Kinyamakuru , avuga ko cyahawe n’abatuye muri ako gace, n’uko aba baturage b’Abarundi babashisje kubona imirambo irindwi y’abarwanyi ba FLN bishwe n’ingabo z’u Burundi , abandi bagera kuri bane bafatwa mpiri .
Baragira bati:” hari imirwano ikomeye hagati y’ingabo zacu n’inyeshyamba z’Abanyarwanda bo muri FLN mu ishyamba rya kibira twegeranye.
Ingabo zacu zatunguye aba barwanyi zibagabaho ibitero ndese zibasha kwica abarwanyi ba FLN bagera kuri barindwi abandi bane zibafata mpiri.’’
Umwe mu basirikare mu ngabo z’u Burundi utashatse gushyira amazina ye hanze ,yabwiye ikinyamakuru Sos Media Burundi, ko bahawe amategeko avuye mu Buyobozi bukuru bw’igihugu cyabo, abasaba guhashya inyeshyamba z’Abanyarwanda bo mu mutwe wa FLN zikomeje gukoresha ubutaka bw’u Burundi mu gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko aya makuru aza kumenywa n’abarwanyi ba FLN ibitero bitaratangira ari nayo mpamvu yatumye imirwano ikomeza gutinda kuko basanze barabiteguye.
Yagize ati:” Twahawe amabwiriza yo guhashya umutwe w’Abanyarwanda uzwi nka”FLN” aturutse mu buyobozi bukuru bw’igihugu cyacu, ariko aba barwanyi baza kubimenya mbere y’uko tubagabaho igitero, ari nayo mpamvu imirwano yatinze kuko bari bamaze kutwigura.
Kugeza ubu, bamwe mu baturage batuye muri utwo duce turi kuberamo imirwano, bahunze ingo zabo kubera urusaku rwamasasu rukomeje kumvikana, rwatumye bakuka imitima bahitamo gukuramo akabo karenge.
Ubuyobozi bwa Komine Bukinanyana ,bwasabye abaturage gutunga agatoki umuntu wese ukekwaho gukorana n’izo nyeshymaba, kugirango inzego z’umutekano mu Burundi zibashe kumukurikirana.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Baretse se RDF nayo ikinjirayo ikabafasha.
Niba aribyo koko ko Abarundidi barimo kurwanya FLN, nta mpamvu yuko RDF yajyayo. Reka abarundi bazikubite.
Niba bakubite bareke guteza umutekano muke mu bihugu byombi