Umutwe wa M23, uvuga ko hari amabanga menshi uhishiye itangazamakuru, arebana n’imirwano umaze iminsi uhanganyemo na FARDC uzatangaza mu gihe gikwiye.
Mu Kiganiro yagiranye na Rwandatibune.com kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yabajijwe ibanga M23 iri gukoresha riri kuyifasha gutsinda FARC ,FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai, byanatumye yigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru, ubu ikaba igeze muri teritwari ya Nyiragongo, maze asubiza agira ati:”
Ibanga rirahari ,ariko ntago ibintu byose birebana n’urugamba umuntu ahita abitangaza uko byakabaye. Gusa hari ibyo tuzatangariza itangazamakuru mu minsi mike iri imbere, kandi bizabatungura cyangwa musange bitandukanye cyane n’ibyo mutekereza.”
Yongeyeho ko n’ubwo nta byinshi atangaje kuri iyi ngingo, umutwe wa M23 uhagaze neza ku rugamba ndetse ko nta na cm n’imwe y’ubutaka uratakaza ,ahubwo ko ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye.
Yakomeje avuga ko M23 idateze gusubira inyuma, keretse mu gihe Ubutegetsi bwa DRC buzemera kwicara bukagiraba nabo ibiganiro bakagira ibyo bemeranyaho.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ese niba RDC idashobora kwicarana n’abaturage bayo ndavuga M23, bakwatse ubwigenge bw’ahantu bamaze gufata bakagira igihugu cyabo kigenga? Niba RDC idashaka abavuga ikinyarwanda ubwo bahabwa igihugu cyabo.
Haracyari hato cyane ugereranije naho impunzi zaba nyekongo ziri mubihugu nku rwanda, Uganda, Kenya nahandi henshi zaje ziturutse. Kereka babashije gufata Kivu zombi nibwo byaba byoroshye gucyura buri mpunzi igataha iwabo
Rwose nukuri
Twirwaneho muri Sud Kivu ko bahora bahorwa uko bavutse se, no bakoze nkibyo bagenzi babo bari gukora hakaguka muri Ubwo buryo