Inama y’Abakuru b’Ibihugu binyamuryango by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yeteraniye i Luanda muri Angola kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022 yemeje ko mu gihe M23 iri busubire inyuma, uduce twose yagenzuraga tugomba guhita dufatwa n’ingabo za EAC kugeza ibigabiro na Leta ya Kinshasa birangiye.
Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yahuje abahuza mu biganiro bya Nairobi (Uhuru Kenyatta), Umuhuza mu biganiro bya Luanda (Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço ), Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akaba n’umuyobozi w’Inama y’abakuru b’Ibihugu bya EAC, Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, Dr Vincent Biruta wari uhagarariye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Uhuru Kenyatta, usanzwe ari umuhuza mu bigabiro bya Nairobi bihuza Guverinoma ya Kinshasa n’’Imitwe y’Inyeshyamba.
Abakuru b’Ibihugu n’abahuza, bemeje ko M23 idakwiye kugira impungenge z’uduce yari yafashe kuko niramuka isubiye inyuma, igaha umwanya ibiganiro, utu duce twose tuzasigara mu maboko y’Ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
N’ubwo bivugwa gutya ariko, M23 yemeje ko itapfa kuva mu bice igenzura, kubera ko ariyo icungira umutekano w’ababituye ukunze guhungabanywa n’ingabo z’igihugu zagakwiye kuwucunga.
Lawrence Kanyuka uvugira ishami rya Politiki ry’Uyu mutwe, yashyize hanze itangazo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022, avuga ko M23 idateze kuva mu bice igenzura kuko iramutse ihavuye yaba ishyize ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Mu nama yabaye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2022, yanzuye ko M23 igomba kuva mu bice igenzura igasubira mu birindiro yahozemo byo mu misozi y’Ibirunga, igategereza ibiganiro. Ibi byose abakuru b’Ibihugu bsabye ko bigomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi 2 uhereye aho imenyesherejwe uyu mwanzuro.
Endereya paka Walikare, Uvira na Kindu. Waca micezo. IIntambara ni intambara si imikino. Menya ko niba Ibiihugu bishyize imbere imishyikirano ni uko M23 bemera ko ifite Ukuri. Kubwira M23 ngo ijye mu birunga, ngo ive mu bice yigaruriye ntabwo biiyambura kuba ifite ukuri kuko icyo barwanira ni ukuri, ikindi kandi hari amasezerano yasinywe ndetse hari n’uwanze kuyashyira mu bikorwa.
M23 ivuge ko FARDC nidashaka ibiganiiro ko nayo izisubira maze iby’ibiganiro nayo ibivemo kuko ibiganiro byabaye kandi bikavamo amasezerano asinywe; ko rero igisigaye ari ukuyashyira mu bikorwa ku neza cyangwa ku nabi.