Umutwe wa M23, wavuze ko muri iyi minsi wabaye uhagaritse imirwano, ubu uhugiye mu gukaza no gushimangira ibirindiro byawo mu duce twose wamaze kwigarurira muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.
Mukiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yatangaje ko muri iyi minsi M23 yafashe umwanzuro wo kuba uhagaritse imirwano, ariko ngo FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura bakomeje kuyigabaho ibitero.
Akomeza avuga ko ibyo bitero, biri kugabwa ku birindiro bya M23 biherereye mu gace ka Bishusha muri cheferi ya Bwito mu birometero 15 uvuye Kichanga, no mu kandi gace ariko Biruma muri gurupoma ya Kisigari bagamije kuyambura utwo duce iheruka kwigarurira.
Maj Willy Ngoma Yongeyeho ko n’ubwo bimeze gutyo, M23 igihagaze ku cyemezo cyayo cyo kuba ihagaritse imirwano ariko ko izakomeza kwirwanaho mu rwego rwo gukoma mu nkokora ibyo bitero .
Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, akomeza avuga ko ubu M23 ihugiye mu gukaza ibirindiro byayo mu bice byose yamaze kwigarurira, ngo kuko bigaragara ko FARDC na FDLR Badashaka guhagarika imirwano nk’uko M23 yabikoze, ahubwo bahugiye mu gusha uko bakwisunbiza ibice bambuwe na M23.
Yagize ati:” Muri iyi minsi twafashe umwanzuro wo kuba duhagaritse imirwano, ariko FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura, bakomeje kugaba ibitero ku birindiro byacu biri mu gace ka Bishusha, cheferi ya Bwito.
Ntabwo ari muri ibyo bice gusa kuko buri munsi bagaba ibitero ku bindi birindiro byacu biherereye mu gace ka Biruma muri Gurupoma ya Kisigari.
Twebwe icyo dukora ni ugusubiza inyuma ibyo bitero mu rwego rwo kwirwanaho no gukaza ibirindiro byacu mu bice byose tugenzura muri Rutshuru na Nyirangongo,kuko twasanze FARDC na FDLR batarava ku izima, ahubwo bahora bashaka uko bakwisubiza ibyo bice twabambuye ,ariko ntago bazabibasha kuko buri gihe basanga tuabiteguye neza.”
M23 itangaje ibi mu gihe kuwa 25 Ugushyingo, yasoheye itangazo ivuga ko yemeye guhagarika imirwano nk’uko yari yabisabwe n’abayobozi b’ibihugu byo mu Kerere k’ibiyaga bigari mu biganiro biheruka kubera i Luanda muri Angola kuwa 23 Ugushyingo 2022, mu rwego rwo gushaka uko hatangizwa ibiganiro bigamije guhagarika intambara.
Gusa Umutwe wa M23 , Ntukozwa ibyo kuva mu bice wamaze kwigarurira ndetse n’ibyo gushyira intwaro hasi ukaba itabikozwa na gato.
Umutwe wa M23 Kandi, uvuga ko kuba waremeye guharika imirwano ,ari ikimenyetso cy’uko wifuza ibiganiro bigamije kuzana amahoro, ariko nyamara kuba FARDC na FDLR bakomeje kuyigabaho ibitero , bishimangira ko Ubutegetsi bwa DRC, butifuza gukemura ikibazo binyuze mu biganiro, ahubwo ko bukomeje gushyira imbere intambara.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com