Umugaba Mukuru w’Inyeshyamba za FNL, Gen Nzabampema yanyomoje amakuru avuga ko Ingabo z’u Burundi na FARDC bishe abarwanyi be 40 bakanamwirukana mu birindiro bye, ahubwo avuga we ubwe yirasiye Umusirikare ufite ipeti rya Majoro wo mu ngabo z’u Burundi.
Mu kiganiro yahaye igitangazamakuru SOS Media Burundi, Gen Aloys Nzabampema yavuze ko ibitero by’Ingabo z’u Burundi ziyunze n’iza FARDC byabagabweho koko, gusa yemeza ko barwaniye mu gace ka Namaramara. Akomeza avuga ko Ingabo z’u Burundi zirimo kugenzura agace ka Namaramara kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022.
Cyakora avuga ko izi ngabo zitigeze zibambura ibirindiro byayo, ahubwo akemeza ko izi ngabo bazirashe zigapfusha abasirikare bagera kuri 30.
Yagize ati: ” Natakaje abasirikare banjye 3, gusa natwe twishe abagera kuri 30 ku ruhande rwabo. Muri aba 30 haguyemo abasirikare 2 b’abofisiye bakuru, barimo n’ufite ipeti rya Majoro nirasiye ubwanjye”
Ku cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo, umuvugizi w’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo Marc Elongo yavuze ko mu gitero bagabye kuwa Gatandatu bishe abarwanyi 40 ku ruhande rwa FNL mu bitero bafatanije n’ingabo z’u Burundi(FDNB)
Ingabo z’u Burundi ziri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu bikorwa by’ingabo bihuriweho by’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kuva muri Kanama 2022.