Mu gihe Umutwe wa M23 uheruka gutangaza ko ubaye uhagaritse imirwano by’agateganyo , haravugwa imirwano ikomeje guhanganisha uyu mutwe n’indi imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Mai Mai Nyatura muri Teritwari ya Rutshuru .
Ku mugoroba wejo tariki ya 29 Ugushyingo 2022 ,imirwano yahanganishije umutwe wa M23 n’umutwe wa FDLR ufatanyije na Mai Mai Nyatura mu gace ka Kishishe, Gurupoma ya Bambo ho muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Sosiyete Sivile ikorera muri ako gace , ivuga ko iyi mirwano yaturutse k’ukuba umutwe wa M23 warashakaga kwigarurira agace ka Bishishe kabarizwamo abarwanyi benshi ba FDLR na Mai Mai Nyatura.
Aya makuru, akomneza avuga ko umutwe wa FDLR ufatanyije na Mai Mai Nyatura, biyemeje guhangana na M23 no kurinda ako gace ngo katagwa mu maboko ya M23 .
Ku rundi ruhande ariko, umutwe wa M23 ntiwemeranya na Sosiyete sivile ivuga ko M23 ariyo yatangije iyo mirwano .
Umutwe wa M23, uvuga ko n’ubwo wemeye guhagarika imirwano, abarwanyi b’ umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura bakomeje kuwugabaho ibitero, ariko ko M23 idashaka imirwano ahubwo icyo iri gukora muri iyi minsi, ari uguhagarika ibyo bitero byose no kubisubiza inyuma.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com ejo kuwa 29 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,yavuze ko FDLR n’abarwanyi ba Mai Mai Nyatura bagabye ibitero ku birindiro byayo biherereye mu gace ka Bishusha, cheferi ya bwito mu birometero 15 uvuye kitshanga no mu gace ka Biruma mu gurupoma ya kisigari ndetse ko iyi mirwano iba buri munsi.
Yongeye ho ko icyo M23 iri gukora, ari ukwirinda no gusubiza ibyo bitero inyuma kuko muri iyi minsi yabaye iharitse gahunda yo kugaba ibitero mu duce itagenzura, ariko ko nibakomeza kuyishotora , nayo izongera igasubukura imirwano k’uburyo bweruye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com