Abaturage bo mu gace ka Kishishe n’ibindi bice bitandukanye bya Gurupoma ya Bambo barikanga ko hashobora kuza kuba imirwano ikomeye hagati ya M23 ihagenzura n’ingabo za FARDC zikomeje kwisuganyiriza hafi y’aho.
Abaturage batuye mu gace ka Kishishe bemeza ko M23 na FARDC bakomekomeje kurebana ayingwe muri aka gace. Kuri uyu wa 2 Ukuboza 2022 , abasirikare ba Leta bakomeje kwisuganyiriza mu marembo y’agace ka Bambo mu gihe na M23 nayo yazanye abarwanyi benshi muri aka gace bisa naho biteguye imirwano mu gihe FARDC yaba iyitangije.
Kugeza ubu , Ingabo za FARDC zirimo kwisuganyiriza mu gace ka Rwindi-Kibirizi Nyanzale, hafi y’umuhanda uhuza Bambo n’Umujyi wa Nyanzale.
M23 ishinjwa gukora ubwicanyi ku basivili mu gace ka Kishihe
Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko M23 iherutse kwica abasivili bagera kuri 60 mu gace ka Kishishe igenzura. Aba baturage bivugwa ko biciwe mu rusengero.Ubu bwicanyi bwatumye Guverinoma ya Kinshasa itangaza umunsi w’Icyunamo mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango y’ababuriye ababo muri ubu bwicanyi bashinja M23.
M23 yo ihakana ibiyivugwaho, aho yemeza ko iterambere ry’abatuye uduce igenzura arizo nshingano bihaye. Ibi bahimya mu mafoto n’amashusho basangije abakurikira ibikorwa by’uyu mutwe, aho mu gace ka Kishishe , abarwanyi b’uyu mutwe bakoranye umuganda n’abaturage basana ikiraro cya Kishishe.
M23 yahagaritse imirwano n’ingabo z’igihugu kuva kuwa 25 Ugushyingo 2022, aho biyemeje guhagarika imirwano murwego rwo guha umwanya inzira z’ibiganiro byagombaga huguza Kinshasa n’Imitwe y’inyeshyamba i Nairobi.