Gen.Omega ukuriye Umutwe w’Inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda ,FDLR-FOCA yaraye asimbutse igico yari yatezwe n’inyeshyamba za M23 mu ishyamba rya Nyamuragira, bamwe mu barwanyi be bahasiga ubuzima.
Ni amakuru dukesha isoko ya Rwandatribune iri Tongo muri Teritwari ya Rutschuru,mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru,Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko hashize Icyumweru umutwe wa M23 uhanganye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR FOCA zifite ibirindiro mu ishyamba rya Nyamuragira byahawe izina rya Paris.
Umutangabuhamya wabyiboneye n’amaso utarashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we avuga ko Icyumweru gisize inyeshyamba za M23 zaragose amayira yose yaba ayinjira mu ishyamba ry’urutare rwa Nyamuragira n’arisohokamo,ku buryo abarwanyo ba FDLR babuze uko basohoka.
Uyu mutangabuhamya avuga ko kuwa Gatandatu Tariki 3 Ukuboza 2022 ,mu masaha y’umugoroba itsinda ry’abarwanyi ba FDLR bari kumwe na Gen.Omega bagerageje gusohoka bagwa mu mutego wa M23 abarwanyi batanu bahita bahasiga ubuzima.Hari amakuru kandi tudafitiye gihamya avuga ko Gen.Omega yaba yarakomeretse bidakomeye muri ikii gico bari batezwe.
Agace k’ishyamba ry’urutare rwa Nyamuragira kabarizwamo byibuze abarwanyi ba FDLR ishami rya FOCA basaga Maganatatu (300 ) barinze Komanda Mukuru wabo, Gen.Maj Ntawunguka Pacifique uzwi ku mazina ya Omega,ibirindiro bikuru bye bikitwa Paris.
Aka gace ka Paris kamaze imyaka 18 gatuwemo n’inyeshyamba za FDLR/FOCA aho zakoreragamo ibikorwa by’ubucuruzi bushingiye mu gutwika amakara ,ubuhinzi ndetse n’ububaji bw’imbaho muri iki gihe kageramiwe n’ibitero by’umutwe wa M23 ndetse bikaba bivugwa ko Umaze iminsi irenga 15 ukagenzura.
Mwizerwa Ally