Mu biganiro bimaze iminsi bibera i Nairobi muri Kenya hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, hajemo intugunda zaturutse ku mafaranga. Muti biteye gute?
Bamwe mu bayobozo b’imitwe yitwaje intwaro, babaye nk’abigumura kubera gushaka kwimwa amafaranga y’insimburamubyizi bagombaga kubaha.
Amakuru avuga ko babanje guhurira mu kibuga cya Safari Park Hotel, bemeranya kutitabira ikiganiro cyo gusoza iyi mishyikirano.
Bamwe bavugaga ko batahawe amafaranga bemerewe mu gihe abandi bagayaga amadolari 300 bari bahawe kuko ari macye cyane, ari na byo byatumye bamwe bigumura bagasohoka ahaberaga iyi nama.
Uhuru Kenyatta uyoboye ibi biganiro aka yari mu kindi kiganiro cyarimo abahagarariye imiryango itari iya Leta yo muri Congo Kinshasa, yahise yerecyeza igitaraganya ahari kubera ibiganiro bihuza Guverinoma n’abahagarariye imitwe gushaka uburyo yahosha uyu mwuka mubi wari wahavutse.
Akigerayo yasabye ko amafaranga bemereye abantu atangwa nta maniza abayeho cyane ko amafaranga yateganyijwe kandi ko ahari.
Yagize ati “Nibazane ayo mafaranga kuko si ayabo, bayabahe kandi nibatabikora nzabarega ku isi hose ku bo bireba ku buryo batazongera kubaha amafaranga. Bagomba gushyiraho uburyo bwiza bwo kuganiramo kuko amafaranga yabyo arahari ndabizi nari mu bayashatse.”
Yakomeje agira ati “Ayo mafaranga si ayabo ni ayo kugarura amahoro muri Congo, aho ubwo bansuzuguye kuko ntari Perezida atariko ngera ibukuru.”
Kenyatta yahise asubika igikorwa cyo gusoza ibi biganiro, agira ati “Ndashaka kwizera ko ejo muzaza, tubanze turangize ibyo bibazo mufite, ubundi twinjire muri gahunda yacu tubashe gusoza uko bikwiye.”
RWANDATRIBUNE.COM