Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko imirwano hagati y’Igisirikare cya Leta (FARDC) n’umutwe wa M23, yubuye, itangijwe na FARDC.
Ni nyuma yuko umutwe wa M23 utangaje ko uhagaritse imirwano, ariko FARDC igakomeza kuyendereza.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Ukuboza 2022, ikinyamakuru Goma 24 News cyatangaje ko “FARDC ifatanyije n’abambari bayo barimo FDLR, Nyatura na Mai-Mai bagabye igitero ku birindiro bya M23 mu bilometero bitanu uvuye muri Bwiza i Masisi.”
Ni imirwano ifatwa nk’ubushotoranyi kuri M23 iherutse gutangaza ko ihagaritse imirwano ariko FARDC igakomeza kuyigabaho ibitero aho iki cyagabwe uyu munsi ari icya gatatu kibaye nyuma yuko M23 ihagaritse imirwano.
Mu itangazo rya M23 ryagiye hanze ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, uyu mutwe wari wavuze ko ufite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe waba ugabweho igitero ndetse no kurinda abaturage mu gihe cyose haba hagabwe ibitero.
RWANDATRIBUNE.COM