Assani Kimonkola Adrien ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) akaba ari n’umwe mu bayobozi b’ibikorwa bya Gisirikare mu rugamba ruhuje iki gisirikare na M23, yerekanywe na M23 nyuma yuko imufashe, ayishima uburyo yayisanze ko yubahiriza amahame y’intambara kuko yamurindiye umutekano.
Uyu musirikare ifite ipeti ryo hejuru yari umuyobozi wungirije wa batayo y’ingabo zishinzwe ibikorwa byihariye ya 213, muri Burigade ya 21.
Si we gusa werekanywe kuko yerekanywe hamwe n’abandi basirikare barindwi ndetse n’umupolisi umwe ba RDC, bafashwe na M23.
Agaragaza imyirondoro ye, yavuze amazina ye ndetse n’icyo yari ashinzwe, ati “Ndi umuyobozi wungirije wa batayo yihariye ishinzwe ubutabazi bwa 213 muri Burigade ya 21, nshinzwe ibikorwa byihariye n’ubutasi.”
Yavuze ko yafatiwe i Kibumba mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, kandi ko kuva yafatwa, ariko kuva icyo gihe ntawigeze amuhohotera
Ati “Birashoboka ko hari ibishinjwa uyu mutwe ariko nasanze ugerageza kubahiriza uburenganzira bw’intambara.”
Maj Willy Ngoma wari muri iki gikorwa cyo kwerekana aba basirikare, yavuze ko M23 atari umutwe uhungabanya uburenganzira bwa muntu ahubwo ko ubuharanira ndetse ukanaburinda.
RWANDATRIBUNE.COM