Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye abarwanyi barimo abasirikare ba FARDC ndetse n’inyeshyamba imaze iminsi yariyambaje zirimo Mai-Mai, bagenda bambariye urugamba bavuga ko bagiye gusubiza inyuma M23, ariko bagezeyo benshi muri bo ntibagaruka kuko bafashwe mpiri.
Aba barwanyi bagenda berecyeza Kiwanja bavuga ko bagiye kwamurura umutwe wa M23, ariko bamwe muri bo bafatwa mpiri n’uyu mutwe.
Aya mashusho yashyizwe hanze n’Ikinyamakuru Goma 24 News, agaragaza aba barwanyi bahetse imbunga batonze umurongo bavuga ko bagiye kurwanya M23.
Iki kinyamakuru mu butumwa buherekeje aya mashusho, kigira kiti “Ubufatanye bwa FARDC na Mai-Mai berecyeza Kiwanja kugaba ibitero kuri M23. Ariko ku bw’amahirwe macye, baguye muri ambusi y’Intare za Sarambwe (M23).”
Byaje kumenyekana ko benshi muri aba barwanyi, bafashwe n’umutwe wa M23 bari bagiye kugabaho ibitero, mu gihe abandi bahise bayabangira ingata bagakizwa n’amaguru.
RWANDATRIBUNE.COM
Ibi bitandukanye ninkuru yanyu!
Une coalition FADRC -MAIMAI avance vers Kiwanja attaquer les M23.A tout moment ces petits civiles risqu de tomber dans une ambuscade des Lions de Sarambwe. Apres @PatrickMuyaya & la @MONUSCO vont encore accuser les M23 de massacrer les civiles.
Loin du M23 de tuer Les civiles!