Kuva umutwe wa M23 watangaza ko ugiye gushyira intwaro hasi ukava no mu bice wigaruriye, kugeza ubu benshi baheze mu gihirahiro, bibaza niba koko ibyo uyu mutwe watangaje uzabishyira mu bikorwa.
Ku mugoroba wo kuwa 4 Ukuboza 2022 , Umutwe wa M23 wasohoye itangazo ryashyizweho umukono na Lawrence Kanyuka umuvugizi w’uyu mutwe mubya politiki , rivugugako M23 yafashe icyemezo cyo gushyira intwaro hasi igakura n’abarwanyi bayo no mu bice yamaze kwigrurira.
M23 yasohoye iri tangazo, nyuma y’ibyemezo by’abayobozi bakuru b’Ibibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari ,byafatiwe mu biganiro bya Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022 biyobowe na Joao Laurenco Perezida wa Angola, aho umutwe wa M23 wasabwe gushyira intwaro hasi ukava no bice wigaruriye.
Muri iri tngazo ,Umutwe wa M23 wongeyeho ko ushyigikiye ibiganiro bya Luanda mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo bigamije gukemura amakimbirane ufitanye n’Ubutegetsi bwa DRC binyuze mu nzira y’amahoro.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, kuva M23 yasohora iri tangazo nta kimenyetso na kimwe uyu mutwe ugaragaza ko witeguye gushyira mu bikorwa ibyo uheruka gutangaza ,ugashyira intwaro hasi ndetse ukava no mu bice wari waramaze kwambura ingabo za Leta FARDC.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com ejo kuwa 11 Ugushyingo 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,yabajijwe n’iba abarwanyi ba M23 baratangiye gukurwa mu bice bari baramaze kwigarurira kandi ko biteguye gushyira intwaro hasi nk’uko M23 iheruka kubitangaza, maze asubiza agira ti:
” Hakuna” bishatse kuvuga ‘’Oya”.
Maj Willy Ngoma., yakomeje agaragaza ko M23 ariyo ikigenzura ibyo bice byose biherereye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo, ndetse ko itarashyira intwaro hasi.
Ikindi n’uko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ,havugwa imirwano yongeye kubura muri teritwari ya Rutshuru hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na FDLR n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai .
Umutwe wa M23 uvugako FARDC ifatanyije niyo mitwe, aribo bari kubashotora bakabagabaho ibitero .
Hari kandi andi makuru avuga ko nyuma yo gushyira hanze iri tangazo , umutwe wa M23 wari witeguye guhagarika imirwano no kuva mu bice wigaruriye nk’uko wari wabisabwe mu biganiro bya Luanda, ariko uza kugenda biguru ntege ndetse ugira amakenga.
Aya makenga, aruturuka k’ukuba FDLR, n’indi mitwe y’abanyamahanga nka ADF, Red Tabara hakiyongeraho n’iyabenegihugu nka Mai Mai nayo irebwa n’ibyemezo bya Luanda, ikomeje kugaragaza ko ititeguye gushyira intwaro hasi nk’uko yabisabwe, ahubwo ubutegetsi bwa DRC bukaba bukomeje gukorana n’umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura mu kurwanya umutwe wa M23 .
Umutwe wa M23, ukomeza uvuga ko ibi ,bigaragaza ko FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe ya Mai Mai, bafite gahunda yo gukomeza imirwano ndetse ko batiteguye guhagarika imirwano.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko M23 itapfa gushyira intwaro hasi n’ubwo iheruka kubitangaza ,bitewe n’uko FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai , badasiba kuyigabaho ibitero .
Aha twavuga nk’ibitero FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai , bagabye ku birindiro bya M23 biri ahitwa ku Itabi, Ruhango na Kabeza mu gace ka Bambo Gurupoma ya Bishusha Teritwari ya Rutshuru, mu masaha ya mu gitondo cyo kuwa 08 Ukuboza 2022.
Umutwe wa M23 kandi, wakunze kuvuga ko utazemera kurebera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi nk’ibiri gukorerwa muri Teritwari ya Masisi muri iyi minsi .
M23 ivuga ko kugeza magingo aya ibi bikorwa by’urugomo bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bigikomeje mu bice bigenurwa na Leta.
iyi nayo, ngo ni indi mpamavu ikomeje gutuma umutwe wa M23 udashyira intwaro hasi no kuva mu bice wigaruriye nk’uko uheruka kubitangaza.
Abakurikiranira hafi amakimbirane ari hagati ya M23 n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, bavuga ko umutwe wa M23 utazapfa gushyira intwaro hasi no kuva mu bice wigaruriye, mu gihe Ubutegetsi bwa DRC butaremera ku mugaragaro no kugaragaza ubushake, ko bwiteguye kwicarana nawo bakagirana ibiganiro imbona nkubone .
Bakomeza bavuga ko n’indi mitwe nka FDLR, ADF ,Red-Tabara, n’indi mitwe y’Aanyekongo izwi nka Mai Mai nayo igomba kubanza kubahiriza ibyemezo by’inama ya Luanda ,biyisaba gushyira intwaro hasi .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com