Abanyekongo bashigikie Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bavuga ko Ingabo z’ihuriweho n’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) zigomba kuza mu Burasirazuba bwa DRC, kurwanya umutwe wa M23 bitaba ibyo zikababisa bakabyikorera.
Ni Abanyekongo bibumbiye muri Sosiyete Sivile ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ,baheruka gutangaza ko badashaka ko Ingabo za EAC zitwara nk’iza MONUSCO zimaze imyaka irenga 20 k’ubutaka bw’Igihugu cyabo, ariko ngo zikaba zitarabasha guhashya imitwe yitwaje intwaro no kugarura amahoro n’umutekano .
Bakomeza bavuga ko icyo biteze ku ngabo za EAC ,nta kindi atari ukurwanya umutwe wa M23 vuba na bwangu ,bitaba ibyo zikabisa abaturage bakaba aribo babyikorera.
Baragira bati:” Ntabwo dushaka ko ingabo za EAC zimera nk’iza MONUSCO zananiwe kurwanya M23 .
MONUSCO imaze imyaka irenga 20 hano muri DRC yarananiwe guhashya imitwe yitwaje intwaro no kugarura amahoro n’umutekano.
Icyo dukenye n’uko ingabo za EAC zigomba kugaragaza itandukaniro zikarwanya M23. Ni bitaba ibyo zizatubise twebwe abaturage tubyikorera.”
K’urundi ruhande,Umutwe wa M23 wakunze gushinja Sosiyete Sivile zo muri DRC, kuba ibikoresho by’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi mu rwego rwo gukora icengezamatwara rigamije kuwurwanya ,kuwusebya no kuwangisha abandi Banyekongo .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ntabwo ingabo z’amahanga zishobora kujya muri CiVil Wars z’ibindi bihugu. Niba mwibuka, muri 1990 RPA itashye, Leta y’u Rwanda y’icyo gihe yatabaje amahanga ivuga ko yatewe na Uganda. Zaire yahise yohereza ingabo. Bavuga ko na Kenya yohereje Batayo. Izo ngabo zihageze zasanze atari Uganda yateye ahubwo ari abanyarwanda batashye. Zahise zisubira iwabo.
Rero igisrikare cy’umwuga nki cya Kenya, ntigishobora kwangiza isura yacyo cyivanga muri kariya kajagari. Akandi kantu igihe cyose FARDC ikomeje gutungwa agatoki ko ikorana na FDRL,nta gihugu kizayigikira kubera kwanga kuba abafatanya bikorwa n’umutwe witwaje w’itera bwoba kandi uvugwaho kuba warakoze genocide ndetse urimo n’abashakishwa n’urukiko rw’i Hague.